Siporo

Rutahizamu wifuzwaga na Rayon Sports cyane ashobora kuyitera umugongo akisangira Kagere Meddie

Rutahizamu wifuzwaga na Rayon Sports cyane ashobora kuyitera umugongo akisangira Kagere Meddie

Amakuru avuga ko rutahizamu ukomoka muri DR Congo wifuzwaga cyane na Rayon Sports, Jean Marc Makusu Mundele kuri ubu udafite ikipe ashobora kwerekeza muri Tanzania gukinayo ibyo mu Rwanda akabivamo.

Makusu uheruka gutandukana na St Éloi Lupopo, kuri ubu ari kubarizwa muri Algeria aho ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2022.

Uyu rutahizamu yegerewe na Rayon Sports ndetse imwereka ko imwifuza, baraganira ariko amakuru avuga ko bapfuye umushahara.

Bivugwa ko Rayon Sports yaciwe n’uyu rutahizamu umushahara w’ibihumbi 3 by’amadorali ariko ikavuga ko itayabona.

Mu gihe bikivugwa ko Rayon Sports irimo gushaka igusubizo kuri uyu rutahizamu, bivugwa ko yamaze kwerekeza muri Tanzania.

Makusu w’imyaka 30 bivugwa ko yamaze kumvikana na Singida Big Stars isanzwe ikinamo umunyarwanda Meddie Kagere akaba azayerekezamo nyuma y’imikino ya CHAN.

Gusa andi makuru aturuka muri Congo na Tanzania ni uko Simba SC ishobora kuyobya uyu rutahizamu ikaba yamwegukana.

Jean Marc Makusu Mundele ashobora kwerekeza muri Singida Big Stars ya Meddie Kagere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top