Siporo

Rwamagana City na Interforce FC zishobora kuba zararushye uwa Kavuna?

Rwamagana City na Interforce FC zishobora kuba zararushye uwa Kavuna?

Nyuma yo kwiyuha akuya ikagera muri ½ cy’icyiciro cya 2, Rwamagana City ishobora guterwa mpaga na AS Muhanga yayireze.

Rwamagana yasezereye AS Muhanga muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro iyitsinze 2-1 mu mukino wabereye i Muhanga, ni mu gihe Rwamagana City yari yatsinzwe umukino ubanza 1-0, byahise biba 2-2 ariko Rwamagana ikomeza kubera ko ari yo yatsinze ibitego byinshi hanze.

Nyuma yo gusezererwa, AS Muhanga ikaba yarahise itanga ikirego ivuga ko Rwamagana City yakinishije umukinnyi ufite amakarita 3.

Si uyu mukino wajemo impaka gusa kuko na Nyanza FC yasezerewe na Interforce FC kuri penaliti, ni nyuma y’uko umukino ubanza Nyanza yatsinze 2-1 na Interforce FC igatsinda 2-1 mu mukino wo kwishyura bagahita bitabaza penaliti, Interforce yinjije 10, Nyanza yinjza 9. Nyanza nayo ikaba yarareze Interforce ko umutoza wayo Gaspard yagaragaye atoza kandi atari yemerewe gutoza uyu mukino.

Ibi birego bikaba byatumye imikino ibanza ya ½ yari iteganyijwe uyu munsi ikurwaho na FERWAFA mu gihe ikirimo gusuzuma ibi birego, iyi mikino yimuriwe tariki ya 18 Kamena 2022.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye aya makipe yageze muri ½, yagize iti “Dushingiye ku mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA yo ku wa 23 Ugushyingo 2022 mu ngingo yayo ya 16 igika cya mbere; tubandikiye tugira ngo tubamenyesheje ko imikino ibanza ya ½ yimuriwe tariki ya 14 Kamena 2022 naho iyo kwishyura izakinwa ku itariki ya 18 Kamena 2022. Andi matariki imikino ya nyuma izakinirwaho tuzabibagezaho mu gihe cya vuba.”

Muri ½ Sunrise igomba guhura na Vision FC ni mu gihe Rwamagana City yagombaga guhura na Interforce FC.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top