Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yavuze ko nk’umukinnyi aba afite amakipe menshi amwifuza ariko na none ibyo gusaba gutandukana n’iyi kipe atari byo ari ibihuha.
Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambuga hamaze iminsi inkuru zivuga ko uyu mukinnyi yamaze gusaba gutandukana na Rayon Sports muri Mutarama 2024 kuko afite andi makipe amwifuza ashaka kwerekezamo.
Mu kiganiro cy’umwihariko Rwatubyaye Abdul yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Rwatubyaye yavuze ko nk’umukinnyi aba afite amakipe menshi amwifuza ariko na none atigeze asaba kuba yatandukana na Rayon Sports kuko ari ikipe yubaha yatumye izina rye rizamuka.
Ati “ibihuha bibaho ariko rimwe na rimwe urebye nk’uko ndi muri Rayon Sports, ni ikipe ituma ugaragara cyane ukaba wabona andi makipe akwifuza, si ukuvuga ko nasabye gutandukana na yo, ngo nasabye ko nagenda, Rayon Sports ni ikipe yampaye amahirwe yo kujya hanze ntabwo ndi umuntu wo kuvuga ngo nabasezeraho cyangwa ngo mbabwire ngo nagenda, yego isaha n’isaha nagenda kuko namaze kwigaragaza kuko n’amakipe arahari, ntabwo ari ukuvuga ko navuze ko nshaka kugenda cyangwa ibindi bihuha biri inyuma, urebye ni ibihuha biba bihari.”
Rwatubyaye Abdul ku ngingo yo kuba hari amakipe yakwerekezamo muri Mutarama 2023, yagize ati “Amakipe aba ahari ariko haba hakwiye kwicara umuntu akareba aho kwerekeza heza ariko icyo nakubwira njyewe ndacyari muri Rayon Sports kugeza ubu.”
Rwatubyaye Abdul ni inshuro ya kabiri yari agarutse muri Rayon Sports, yayikiniye imyaka 3 kuva 2016-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi yavuyemo muri Kanama 2023 ari nabwo yagarukaga muri Rayon Sports.
Ibitekerezo