Siporo

Rwatubyaye Abdul yavuze ku mwuka mubi uri muri Rayon Sports

Rwatubyaye Abdul yavuze ku mwuka mubi uri muri Rayon Sports

Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul yavuze ko umwuka mubi uvugwa muri iyi kipe ari ibintu bidakabije ku buryo byahungabanya ikipe.

Hari nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona bari bwakiremo Etoile del’Est, ni nyuma yo gutandukana n’umutoza Yamen Zelfani.

Kapiteni Rwatubyaye Abdul avuga ko kuba badafite umutoza mukuru ari imbogamizi ariko na none icyo bareba ari ukubona intsinzi uyu munsi.

Ati "Hariho imbogamizi kuba nta mutoza dufite ubu, kuba tumaze kunganya imikino 5 ni ibintu bidakunze kubaho muri Rayon Sports. Turi abakinnyi bakunda guhangana, bakunda irushanwa tugiye gushyira hamwe uyu mukino wo ku wa Gatatu ni ukuwutsinda."

Agaruka ku bimaze iminsi bivugwa ko muri iyi kipe harimo umwuka mubi hagati y’abakinnyi, yavuze ko umwuka mubi urimo ntacyo wakwangiza ari ibintu bisanzwe.

Ati "Navuga ko nta hantu hataba umwuka mubi cyane cyane mu mupira w’amaguru urebye buri mukinnyi aba afite uko akina, aba afite uwo yiyumvamo niyo mpamvu haba hari abagomba kudushyira hamwe duhereye ku bakapiteni b’ikipe, ku bafite ubunararibonye mu ikipe tugakurikizaho abatoza kuko kaba ari akazi kabo."

"Umwuka mubi navuga uhari ntabwo ari ibintu bihambaye cyane wenda mu kibuga ubonye umupira bigenze gutya na gutya, uri mu mwanya umeze gutya ugomba guha mugenzi wawe, ni ibintu biri takitike ntabwo ari umuntu ku giti cye ubitse inzika, nta mwuka mubi uhari wenda wavuga ko wahungabanya ikipe."

Bivugwa abakinnyi benshi babangamiwe n’imikinire y’umukinnyi Ojera Joackiam ukina yiharira bigatuma ikipe idatanga umusaruro, akaba yaragiye abishwanira n’abakinnyi barimo nka ba Luvumbu n’abandi.

Rwatubyaye Abdul avuga ko umwuka mubi uri mu ikipe ntacyo wahungabanya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Irasubiza
    Ku wa 22-10-2023

    reyosiporoyajyendayiku da

  • Irasubiza
    Ku wa 22-10-2023

    reyosiporoyajyendayiku da

  • Irasubiza
    Ku wa 22-10-2023

    reyosiporoyajyendayiku da

  • Ntirenganya prudence
    Ku wa 13-10-2023

    Nuko mbona ikipe yashyira hamwe kumvikana tukagaruka mumikino nyafurika tugashaka umutoza uzatugeza kure hashoboka

  • Ntirenganya prudence
    Ku wa 13-10-2023

    Nuko mbona ikipe yashyira hamwe kumvikana tukagaruka mumikino nyafurika tugashaka umutoza uzatugeza kure hashoboka

  • Ntirenganya prudence
    Ku wa 13-10-2023

    Nuko mbona ikipe yashyira hamwe kumvikana tukagaruka mumikino nyafurika tugashaka umutoza uzatugeza kure hashoboka

  • Mutabazi emanuel
    Ku wa 11-10-2023

    Tuzabakubita mani

To Top