Siporo

Sahabo Hakim we arenze Rafael York, narabahannye kubera imyitwarire - Umutoza w’Amavubi

Sahabo Hakim we arenze Rafael York, narabahannye kubera imyitwarire  - Umutoza w’Amavubi

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Umudage Frank Spittler yavuze ko impamvu atahamagaye abakinnyi babiri, Rafael York wa Gefle IF muri Sweden na Hakim Sahabo wa Standard de Liège mu Bubiligi ari uko yabahannye.

Uyu munsi nibwo umutoza yahamagaye abakinnyi 39 azakuramo abo azifashisha mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 u Rwanda ruzahuramo na Benin mu kwezi gutaha.

Ni urutonde rutagaragayeho aba bakinnyi ndetse n’ubushize bakaba batari baje. Bivuze ko iyi mikino izabera Côte d’Ivoire tariki ya 11 Ukwakira na 15 Ukwakira batazawukina.

Umutoza Frank Spittler akaba yavuze ko aba bakinnyi bombi bari mu bihano bitewe n’imyitwarire bagaragaje ubwo baheruka mu Mavubi.

Ati "Rafael York yarimo ahisha imvune ku mpamvu ze bwite njye ntumva, navuga ko bitajyanye n’amahame y’ikipe y’igihugu, ukambwira ngo umeze neza ariko mushyize mu kibuga mwabonye ibyabaye bimpatiriza guhita musimbuza. Rero nahisemo kuba mushyize ku ruhande nkamwihorera."

Yakomeje avuga ko na Hakim Sahabo na we yazize ikibazo cy’imyitwarire.

Ati "Hakim Sahabo we arenze York, ni umukinnyi unzanira ibibazo mu mwiherero bitewe n’uko yitwara. Twaravuganye, yavuganye n’umutoza wungirije ndetse namushyize mu cyumba na kapiteni baravugana ariko ntahinduka. Niba mwarabonye umukino wa Nigeria ntabwo tubonye umusaruro kubera umuntu ku giti cye ni ugukorera hamwe nk’ikipe."

Yavuze ko yagiye anamwandikira bakavugana ariko nta mpinduka abona, yavuze ko hari abakinnyi bafite impano nk’iye ariko imyitwarire ya bo yatumye basubira hasi, amusaba ko akiri umwana akeneye kwisubiraho.

Aba bombi baheruka mu ikipe y’igihugu Amavubi muri Kamena 2023 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 ubwo u Rwanda rwakinaga na Benin na Lesotho.

Rafael York akaba yarakinnye umukino wa Benin asimburwa na Samuel Gueulette ku munota wa 46 kubera imvune akaba yaranahise isabura muri Sweden.

Sahabo na we ni wo mukino aheruka kuko na we yasimbuwe na Muhire Kevin ku munota wa 46 ni mu gihe umukino wa Lesotho yari ku ntebe y’abasimbura ariko ntabwo yigeze akandagira mu kibuga.

Rafael York yarahagaritswe kubera imyitwarire mibi
Hakim Sahabo na we yazize imyitwarire
Frank Spittler yanze kurya iminwa avuga ko bahanwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top