Siporo

Sarpong yavuze igisobanuro cy’uburyo budasanzwe yishimiramo igitego

Sarpong yavuze igisobanuro cy’uburyo budasanzwe yishimiramo igitego

Rutahizamu w’umunya-Ghana ukinira ikipe ya Yanga muri Tanzania, Michael Sarpong yavuze ko uburyo yishimira igitego akoza intoki mu maso akikomanga no mu gatuza, bisobanuye ko byose biva mu bushobozi bw’Imana.

Uyu mukinnyi wasinyiye Yanga muri Kanama 2020 nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bitezwe ko azafasha iyi kipe cyane ko yatangiye no kuyitsindira ibitego.

Kuva yagera muri iki gihugu ibitego byose yatsindiye Yanga, yagiye abyishimira afata intoki agahumiriza akazikoza mu maso ubundi nyuma akikora mu gatuza. Ni kenshi no mu Rwanda yagiye yishimira ibitego muri ubu buryo.

Uyu rutahizamu akaba yatangaje ko nta kindi kintu bisobanuye urutse kuba aba ashaka kugaragaza ko ibyo akora byose atari ubushobozi bwe ahubwo ari ubushobozi bw’Imana.

Yagize ati“urabizi kwishimira igitego kuriya bisobanuye ko gutsinda ibitego kwanjye atari ubushobozi bwanjye ahubwo ni Imana, ni yo ituma ntsinda. Nta bindi birenze ibyo.”

Kuva yagera muri iki gihugu mu kwezi gushize, amaze gukinira Yanga imikino 3, akaba yarayitsindiye ibitego bibiri.

Abanza kwikora mu maso
Ubundi anagenda yikora mu gatuza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Twahirwa
    Ku wa 15-09-2020

    Arashoboye umusaza

IZASOMWE CYANE

To Top