Nyuma yo guhagarikwa na Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier Seif yamaze kwandikira iyi kipe ayisaba imbabazi.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwahagaritse kapiteni wa yo Niyonzima Olivier Seif kugeza shampiyona irangiye kubera imyitwarire idahwitse akomeje kugaragaza.
Mu ibaruwa iyi kipe yandikiye Seif tariki ya 9 Werurwe 2024, yamumenyeshaga ko kubera imyitwairire idahwitse ahagaritswe imikino 6.
Icyo gihe yagize iti "Dushingiye ku masezerano wagiranye na Kiyovu Sports ku wa 1 Kanama 2023 mu nshingano zikubiye muri ayo masezerano ku ngingo ya yo ya kane, dushingiye ku myitwarire idahwitse ikomeje kukugaragaraho muri Kiyovu Sports;"
"Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports Association, nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyi myitwarire, turakumenyesha ko utemerewe gukina imikino 6 ikurikiranye ya Kiyovu Sports Club izakina uhereye tariki ya 10 Werurwe 2024."
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati amakuru ISIMBI yamenye ni uko yamaze kwandikira Kiyovu Sports ayisaba imbabazi ngo imubabarire agaruke mu kazi ko amakosa yakoze atazayasubira.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashinjwa kugumura bagenzi be bakanga gukora imyitozo igihe ikipe yiteguraga umukino w’umunsi wa 23 batsinzwemo na Etoile del’Est kubera bari bafitiwe ibirarane by’imishahara.
Ibitekerezo