Siporo

Shampiyona 5 zihenze kurusha izindi muri Afurika

Shampiyona 5 zihenze kurusha izindi muri Afurika

Umugabane w’Afurika ugizwe na shampiyona zirenga 50(icyiciro cya mbere), amakipe yo ni menshi, bivuze ko buri shampiyona kugira ngo igende neza kuva umwaka w’imikino utangiye kugeza urangiye icya mbere kibanze ari amikoro, ntibyoroshye kuba wamenya amafaranga buri shampiyona ikoresha mu mwaka w’imikino ariko twifashishije inkuru y’ikinyamakuru Sokkaa mu bushakashatsi bwacyo cyagaragaje shampiyona 5 zihenze kurusha izindi muri Afurika.

5 Ligue I Pro – Tunisia (£81.32 M)

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Tunsia ari nayo iri ejuru y’izindi muri iki gihugu yitwa Liue I Pro. Iyi shampiyona ifite amakipe 14 arimo na Esperance de Tunis izwi cyane muri Afurika yanegukanye igikombe cya CAF Champions Legue cya 2018, ikinwamo n’abakinnyi 423, iza ku mwanya wa 5 muri shampiyona zikize muri Afurika aho afite agaciuro ka miliyoni 81.32 z’Amapawundi.

4. Ligue Professionnelle 1 (Algeria) – £82.31 Million

Shampiyona ya Algeria yitwa Ligue Professionelle 1, niyo yazamuye rutahizamu wa Mancester City kuri ubu Riyad Mahrez, ikinwamo n’amakipe 16 n’abakinnyi 436 aho 7.8% byabo ari abo hanze ya Algeria, iri ku mwanya wa 4 muri Afurika aho ifite agaciro ka miliyoni 82.32 z’Amapawundi.

3. ABSA Premiership- (SA) £130.91 Million

Shampiyona yo mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo ‘ABSA Premiership’, ntawashidikanya ko ari imwe muri shampiyona z’Afurika zizwi kandi zinakuzwe bitewe n’uburyo yerekanwa ku mateleziyo nka Super Sports, uburyo iba iteguye biyigira inyamwuga, amakipe menshi akinira mu masitade yakiriye imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2010.

Amakipe azwi cyane muri Afurika nka Mamelodi Sundown, Kaizer Chief, Free State Stars yakinnyemo umunyarwanda Kwizera Olivier, muri iyi shampiyona ifite amakipe 16, abakinnyi 535 aho 20% byabo baturuka hanze y’iki gihugu. Iyi shampiyona ifite agaciro ka miliyoni 130.91 z’Amapawundi.

2. Botola Pro (Morocco) – £134.28 Million

Ku mwanya wa 2 hari shampiyona y’igihugu cya Maroc mu majyaruguru y’Afurika ikinwamo n’amakipe 16, abakinnyi 451, iyi shampiyona ikaba ifite agaciro ka miliyona 134.28 z’Amapawundi.

1. Egypt Premier League- £143.87 Million

Nuvuga amakipe nka Al Ahly cyangwa Zamalek benshi bazumva Misiri, ntawutazi ko rutahizamu wa Liverpool wazengereje amakipe mu Bwongereza, Mohammed Salah ari umunya Misiri ndetse yanakuriye muri iyi shampiyona ya Egypt Premier League, ubu niyo ihenze muri Afurika aho yahawe agaciro ka Miliyoni 143.87 z’Amapawundi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top