Siporo

Shampiyona y’u Rwanda mu isura nshya

Shampiyona y’u Rwanda mu isura nshya

Bitewe n’aho igihe kigeze kandi shampiyona ikaba yarahagaze ikiri mu ntangiriro, amakuru aravuga ko ishobora kugaruka igakinwa mu buryo bw’amatsinda.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere ku Rwanda umwaka w’imikino 2020-2021, yatangiye mu ntangiriro z’Ukuboza 2020 aho yagombga kuzasozwa muri Nyakanga 2021, bitewe n’icyorezo cya Coronavirus ikaba yarahise ihagarikwa nyuma y’umunsi wa 3 gusa itangiye.

Amezi atatu n’iminsi birashize iyi shampiyona ihagaze ndetse ntabwo igihe izasubukurirwa kiramenyekana kuko ibikorwa by’imikino mu gihugu bitaremerwa gutangira bigendanye n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène, perezida wa FERWAFA aherutse gutangaza ko bitewe n’igihe gihari barimo gutekereza uburyo shampiyona yazakinwa mu buryo bwatuma yihuta.

FERWAFA yifuza ko shampiyona yazasozwa ku gihe cyagenwe, amakuru avuga ko yafashe umwanzuro w’uko igihe bazaba bakomorewe shampiyona yazakinwa mu matsinda, aho yaba ari amatsinda 4 ayobowe n’amakipe yabaye aya mbere 4 mu mwaka ushize w’imikino(APR FC, Police FC, Rayon Sports na Mukura Victory Sports).

Itsinda rizaba rigizwe n’amakipe 4 azahura hagati yayo maze 2 ya mbere mu itsinda azamuke bakine imikino yo gukuranwamo maze haboneke ikipe itwara igikombe.

Shampiyona ikinwe muri ubu buryo bw’amatsinda ntibyaba bibaye ku nshuro ya mbere kuko no mu mwaka w’imikino 1989-90 ari ko byagenze ndetse no mu 1993, izo nshuro zose igikombe cyegukanywe na Kiyovu Sports.

Tariki ya 11 Ukuboza 2020 ubwo shampiyona yahagarikwaga igeze ku munsi wa 3, Marines FC niyo yari iyoboye urutonde n’amanota 7 ni mu gihe Musanze FC yari ifite 6.

Shampiyona ishobora kugaruka mu isura nshya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top