Siporo

She-Amavubi yandagajwe na Ethiopia irayisezerera

She-Amavubi yandagajwe na Ethiopia irayisezerera

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 basezerewe na Ethiopia mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi batsinzwe ibitego 4-0 ku busa mu mikino 2.

Nyuma y’uko tariki ya 24 Nzeri, u Rwanda rwatsindiwe na Ethiopia mu rugo mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ibitego 4-0, uyu munsi hagombaga kuba umukino wo kwishyura.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego biri bya Ethiopia ku busa bw’u Rwanda, Messay Temesgen ni we wafunguye amazamu ku munota wa 34, Tourist Lemma ashyiramo icya 2 ku munota wa 43.

Ethiopia yaje gushyiramo ibindi bibiri ku munota wa 57 gistinzwe na Aregash Kalsa, kuri uyu munota n’ubundi uyu mwari yahise anashyiramo ikindi. Amavubi yasezerewe ku giteranyo cy’ibitego 8-0.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu i Bahir Dar, ntabwo wagendekeye neza abangavu b’u Rwanda kuko baje kongera kunyagirwa na Ethiopia ibitego 4-0.

U Rwanda rwageze muri iki cyiciro cy’ijonjora rya kabiri asezereye Sudani y’Epfo yikuye mu irushanwa ikavuga ko itazakina iri jonjora.

Ikipe y'u Rwanda yabanje mu kibuga
Ba kapiteni mbere y'umukino
She-Amavubi, yanyagiwe na Ethiopia
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top