Siporo

Sugira Ernest ashobora kudasinyira Rayon Sports

Sugira Ernest ashobora kudasinyira Rayon Sports

Nyuma y’uko ikipe ya APR FC yemereye rutahizamu wa yo Sugira Ernest kwishakira ikipe bakamurekura, uyu musore wavugwaga cyane muri iyi kipe ashobora gusinyira Mukura VS.

Muri Nyakanga 2020 ni bwo APR FC yemereye uyu musore kwishakira indi kipe, Rayon Sports yari asaznwe akinira nk’intizanyo ya APR FC, ni yo yagaragaje ko imukeneye mu ba mbere.

Iyi kipe yagerageje kuvugana n’uyu musore ngo abe yayisinyira ariko ntiyabakundira bitewe n’uko hari ibirarane bari bamufitiye harimo imishahara ndetse n’amafaranga bamwemereye ya Installation ubwo yayerekezagamo.

Iyi kipe ntayacitse intege kuko mu rwego rwo kumureshya, mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo bishyuraga ibirarane by’abakinnyi bayo, uyu rutahizamu na we hari amafaranga yishyuwe mu rwego rwo gukomeza kumwereka ko bamukeneye.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI, ahamya ko ikipe ya Mukura VS yatangiye kuvugisha uyu musore ngo abe yakwerekeza mu karere ka Huye kubafasha mu gice cy’ubusatirizi.

ISIMBI yageragezaga kuvugana n’uyu mukinnyi ariko ntibyakunda kuko atabonekaga, gusa umwe mu nshuti za hafi z’uyu musore yahamirije iki kinyamakuru ko ari byo, gusa ngo nta biganiro bihamabaye biraba ariko iyi kipe yamweretse ko imukeneye.

Sugira Ernest wari usigaranye umwaka umwe wa APR FC, arasabwa ko mu gihe cyose azaba yamaze kumvikana n’ikipe imwifuza azabimenyesha APR FC ubundi ikabona kumuha urupapuro rumurekura ‘Release Letter’.

Sugira ashobora kwerekeza muri Mukura VS
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • MURINDABWIGWI
    Ku wa 15-09-2020

    NIMUMPE AMAKURU MASHYA MURI RAYON SPORT

IZASOMWE CYANE

To Top