Siporo

Super Cup izahuza Rayon Sports na APR FC yazanywe i Kigali

Super Cup izahuza Rayon Sports na APR FC yazanywe i Kigali

Umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu uzahuza Rayon Sports na APR FC wazanywe i Kigali.

Hari hamaze iminsi hari amakuru avuga ko uyu mukino ugomba kuzabera i Rubavu kuri Stade Umuganda.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko uyu mukino ugomba kubera kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 12 Kanama 2023.

Ni umukino uhuza ikipe yegukanye shampiyona (APR FC) ndetse n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro.

Ukazaba ari umukino uzabimburira umwaka w’imikino wa 2023-24 aho biteganyijwe ko shampiyona izatangira tariki ya 18 Kanama 2023.

Super Cup iheruka ikaba yaregukanywe na AS Kigali aho yatsinze APR FC kuri penaliti 5-3 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wazanywe kuri Kigali Pelé Stadium
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top