Siporo

Team Manager wa Gasogi United yashyinguwe(AMAFOTO)

Team Manager wa Gasogi United yashyinguwe(AMAFOTO)

Niyibigira Patrick wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iikipe ya Gasogi United yashyinguwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu.

Yitabye Imana ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2020, akaba yarazize impanuka.

Ku munsi w’ejo hashize ku Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020 ni bwo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

Ni umuhango wabanjirijwe no kumusezeraho iwe i Kanombe aho yari atuye, nyuma yo kujya gufata umurambo mu bitaro bya Polisi Kacyiru.

Yasezeweho bwa nyuma iwe mu rugo Kanombe
Cassa Mbungo(wambaye ishati), umutoza wa Gasogi United yari yaje gusezera bwa nyuma kuri Patrick

Nyuma yo kumusezeraho akaba yahise ajya gusomerwa Misa muri Kiliziya ya Kabuga, umuhango wakurikiwe no kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Perezida wa Gasogi United, KNC yavuze ko bigoye kubona icyo avuga kuri Patrick kuko yari umukozi utemera gutsindwa ariko akaba agiye akiri muto.

Yagize ati"Biragoye ko wabona ibyo uvuga kuri Patrick mu bihe nk’ibi, yagiye akiri muto, yari umuntu ugira intego kandi agaharanira kuzigeraho, yari umuntu uzi kubana n’abandi , yari umukozi cyane ariko yari umuntu utakundaga gutsindwa mu buzima.”

KNC yafataga Patrick nk'umuvandimwe we
Gasogi United yashenguwe n'urupfu rwa Patrick

Cassa Mbungo Andre, umutoza wa Gasogi United yavuze ko ari igihombo gikomeye kuko atabashije gukomeza gukorana na Patrick kuko yari umuntu uzi gukora kandi wamwakiriye neza.

Niyibigira Patrick yavutse mu 1992, akaba imfura mu muryango w’abana batatu bavukana, yitabye Imana akiri ingaragu. Amashuri yisumbuye yayize APERWA Kabuga mu gihe kaminuza yayize muri Kigali Institute of Management (KIM)

Misa yo kumusabira yabereye muri Kiliziya ya Kabuga
Patrick yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top