Siporo

Team Manager wa Sunrise FC yakoze ubukwe (AMAFOTO)

Team Manager wa Sunrise FC yakoze ubukwe (AMAFOTO)

Rebero Emmanuel akaba Team Manager wa Sunrise FC, yasezeranye imbere y’amategeko na Mutesi Gloria bemeranywa kubana akaramata.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Rebero yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi nawe arabyemera.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 20 Mata 2021 nibwo aba bombi bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko.

Basezeraniye mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba mu murenge wa Nyagatare.

Rebero na Gloria bakaba bafashe umwanzuro wo kubana nyuma y’urugendo rw’imyaka 4 bakundana.

Rebero Emmanuel, Team Manager wa Sunrise FC yanabaye umunyamabanga mukuru w’iyi kipe aho yaje kuvaho mu mpeshyi ya 2017 ubwo batoraga komite nyobozi nshya.

Rebero yamanitse akaboko ati"nemeye ko Gloria ambera umugore nkamubera umugabo tukazatandukanywa n'urupfu"
Babisinyiye ko bamaze kuba umwe
Nyuma yo gusezerana bahawe icyemezo cy'uko bamaze kuba umugabo n'umugore
Bategereje ko Gitifu abemerera gusezerana
Aho umwe azajya niho n'undi azajya
Rebero na Gloria n'abari babaherekeje
Team Manager wa Sunrise FC, yamaze gusezerana imbere y'amategeko
Akanyamuneza kari kose
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ngoboka sam
    Ku wa 22-04-2021

    Andika Igitekerezo Hano Ndabashyigikiye bazagire urugoruhire

IZASOMWE CYANE

To Top