Siporo

TUBAMENYE: Abakinnyi ba Rayon Sports begukanye CECAFA Kagame Cup 1998

TUBAMENYE: Abakinnyi ba Rayon Sports begukanye CECAFA Kagame Cup 1998

Imyaka ibaye 22 ikipe ya Rayon Sports yegukanye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya mbere, ni na yo yonyine yegukanye.

Iyi kipe yegukanye iri rushanwa mu 1998, yaritwaye ritaraba CECAFA Kagame Cup kuko icyo gihe ryitwaga CECAFA Club Cup, ryaje guhinduka muri 2002 ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangiraga kuritera inkunga.

Rayon Sports yatsinze AFC Leopards 2-0 muri 1/4 mu gihe muri 1/2 yasezereye Young Africans ibitego 3-1.

Yaje kwegukana iri rushanwa itsinze Mlandege FC yo muri Nzanzibar ibitego 2-1, ni irushanwa ryari ryabereye muri muri Zanzibar.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Zapy Mola watsinze igitego cya mbere mu gihe igitego cya 2 cyatsinzwe na Mbusa Kombi Billy. Igitego kimwe rukumbi cya Mlandege cyatsinzwe na Hadji.

Tugiye kurebera hamwe abakinnyi 11 iyi kipe yari yakoresheje n’ibihugu bakomokagamo ndetse tunarebe bamwe mu basimbura yari ifite. Ni ikipe yatozwaga na Raoul Shungu

Dore 11 Rayon Sports yabanjemo

Umunyezamu: Muhamud Mosi(Rwanda)

Ba myugariro: Saidi Ndabaniwe(Burundi), Ndikumana Hamad Katauti(Rwanda), Ndikumana Magnifique(Burundi & Rwanda) na Hitima Mukesa Richard(Burundi)

Abakina hagati: Thierry Hitimana(Burundi&Rwanda), Jeannot Witakenge(DR Congo) na Yves Nudeyi(Rwanda)

Ba Rutahizamu: Zapy Mola(DR Congo), Mbusa Kombi Billy(DR Congo) na Jimmy Gatete(Rwanda)

Bamwe mu basimbura
Uwimana Djuma, Nseko Sefu, Dawudi Shabani, Bulanga Araf, Mpenzi Leon

Rayon Sports imaze kwegukana CECAFA y'ama Club mu 1998
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bwiza
    Ku wa 1-04-2020

    Iyi kipe yari mpuzamahanga! Gusa bitwaye neza baca agahigo, Gikundiro ku isonga.

IZASOMWE CYANE

To Top