Siporo

U Rwanda rugeze muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsinda Nigeria

U Rwanda rugeze muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsinda Nigeria

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball mu bagore yatsinze Nigeria amaseti 3 ku busa ihita igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 hakinwaga umunsi wa kabiri w’igikombe cy’Afurika mu bagore muri Volleyball kirimo kubera mu Rwanda aho mu itsinda A u Rwanda rwakinaga na Nigeria.

U Rwanda rwatangiye iseti ya mbere neza rutsinda amanota 25-22. Iseti ya kabiri nayo u Rwanda rwaje kuyitwara ku manota 25-23.

Inkumi z’u Rwanda zari zamaje kwinjira mu mukino, zatsinze n’iseti ya gatatu ku manota 25-23. U Rwanda ruzasoza itsinda rukina na Senegal tariki ya 16 Nzeri, ruharanira kuzamuka ari u rwa mbere.

Aline yafashije u Rwanda cyane
Hope yazamutse gukora block
Mariana agerageza gupasa umupira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top