Siporo

U Rwanda rwabonye itike ya ½ mu mukino ya Commonwealth

U Rwanda rwabonye itike ya ½ mu mukino ya Commonwealth

Ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball iri mu mikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Games) yageze muri ½ nyuma yo gusezerera New Zealand muri ¼.

Iyi kipe igizwe na Gatsinzi Venuste na Ntegengwa Olivier yageze muri ¼ nyuma yo kuzamuka ari iya 2 mu itsinda aho yatsinze Afurika y’Epfo na Maldives ariko igatsindwa na Australia yazamutse ari iya 1.

Uyu munsi yakinaga na New Zealand muri ¼, abasore b’u Rwanda baje kubyitwaramo neza bayitsinda ameseti 2-0 (21-18 na 21-19).

U Rwanda rero rukaba rwahise rukatisha itike ya ½ cya Beach Volleyball muri iyi mikino irimo kubera mu Mujyi wa Birmingham mu Bwonereza ikazahura n’izakomeza hagati ya Australia na Sri Lanka.

Ntagengwa na Gatsinzi bageze muri 1/2 cya Beach Volleyball muri Commonwealth Games
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top