U Rwanda rwasoje imikino ya gicuti mbere yo gutangira Igikombe cy’Afurika (AMAFOTO)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yakinnye umukino wa nyuma wa gicuti mbere yo gutangira igikombe cy’Afurika ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2024 kizabera mu Misiri kugeza tariki ya 27 Mutarama 2024.
Ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 14 Mutarama 2024, u Rwanda rukaba rwarakinnye na Maadi SC yo mu Misiri yashinzwe mu 1921, ibarizwa mu gace ka Maadi muri Cairo.
Byari biteganyijwe ko u Rwanda rukina na Congo Brazaville ariko ntibyakunda kuko iki gihugu kitaragera mu Misiri ari nayo mpamvu rwahise rukina na Maadi SC.
Ni umukino wabereye muri Gymnase iri mu Gicumbi cy’Imikino (Sports Center) i Cairo ari n’aho Tolip Inn Hotel u Rwanda rucumbitsemo iri.
Iminota ya mbere y’umukino, abasore b’u Rwanda bari bayobowe na kapiteni Jean Paul, Mbesutunguwe, Emmy bafashije u Rwanda kuguma mu mukino ndetse barawuyobora kugeza ku munota wa 11 aho byagendaga imbere ya Maadi.
Nyuma y’iyi minota, Maadi yigaranzuye u Rwanda ndetse isoza igice cya mbere iyoboye n’amanota 21-17.
Ntabwo u Rwanda rwatangiye neza igice cya kabiri kuko iminota 10 ya mbere, amanota 4 barushwaga yari amaze kuzamuka yabaye 7.
Ku munota wa 16 w’igice cya kabiri u Rwanda rwagize amahirwe umukinnyi wa Maadi akurwa mu kibuga iminota 2 kubera ikosa yari akoze, gusa ntacyo byarufashije kuko rwananiwe kugabanya ikinyuranyo Maadi yari isigaye ari abakinnyi 6 yabashizemo.
Abasore ba Bagirishya Anaclet bakomeje gushaka uko bagabanya iki kinyuranyo biranga umukino urangira ari 38 ya Maadi SC kuri 31 y’u Rwanda.
Indi mikino 2 u Rwanda rwakinnye, rwaraye rutsinzwe na Misiri B 38-33 ni mu gihe umukino wa mbere rwari rwatsinzwe na Zohour Sporting Club 38-25.
U Rwanda muri iki gikombe kigiye kuba ku nshuro ya 26 akaba ari ubwa mbere rugiye kukitabira, ruri mu itsinda rimwe na Zambia, Cape Verde ndetse na DR Congo. U Rwanda rukaba ruzatangira igikombe cy’Afurika rukina na Cape Verde.
Ibitekerezo