Siporo

U Rwanda rwasoje ku mwanya wa 3, Kenya itungura Misiri yegukana igikombe(AMAFOTO)

U Rwanda rwasoje ku mwanya  wa 3, Kenya itungura Misiri yegukana igikombe(AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori yakinaga ijonjora ryo gushaka ikipe y’igikombe cy’Afurika mu mukino Basketball kizabera muri Cameroun mu kwezi kwa Nzeri 2021, yasoje ku mwanya wa 3 ni mu gihe Kenya ari yo izahagararira akarere ka 5 mu gikombe cy’Afurika, ni nyuma yo kwegukana igikombe itsinze Misiri amanota 99 kuri 83.

U Rwanda rwatakaje aya mahirwe nyuma y’uko rwaraye rutsinzwe na Kenya mu mukino wa ½, uyu munsi rwahataniye umwanya wa 3 na Sudani y’Epfo yaraye itsinzwe na Misiri mu irushanwa ryaberaga muri Kigali Arena.

Mu mukino w’umwanya wa 3, u Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo amanota 83-56. Agace kambere karangiye ku manota 31 y’u Rwanda kuri 14 ya Sundani y’Epfo.

Agace ka kabiri u Rwanda rwagatsinze amanota 23 kuri 9, aka gatatu ni Sudani yagatsinze ku manota 16 ku 8 ni mu gihe aka nyuma u Rwanda rwagatsinze ku munota 20 kuri 17.

U Rwanda rwatsinze Sudani rwegukana umwanya wa 3 mu makipe 4

Hahise hakurikiraho umukino wa nyuma ari na wo watanze ikipe igomba kwitabira iki gikombe, wahuje Kenya na Misiri. Kenya niyo yaje kwegukana umwanya wa mbere itsinze amanota 99 kuri 83 ya Misiri.

Uduce tubiri tubanza twatsinzwe na Kenya, aka mbere ku manota 29 kuri 24, aka kabiri 21 kuri 18.

Agace ka 3 amakipe yombi yanganyije 27 kuri 27, ni mu gihe Kenya yatsinze agace ka nyuma ku manota 22 kuri 14.

Victory Reynolds wa Kenya ni we waje gutorwa nk’umukinnyi w’irushanwa.

Misiri yari yizeye ko iri buyisubire
Abakinnyi ba Misiri bagerageje biranga
Bayitsinze banayirusha
Byari ibyishimo bikomeye kuri Kenya
Victory ni we wabaye umukinnyi w'irushanwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top