U Rwanda rwatangiye igikombe cy’Afurika rutsinda DR Congo mu mukino warebwe na Perezida Kagame(AMAFOTO)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Basketball yatangiye imikino y’igikombe cy’Afurika ’AfroBasket 2021’ itsinda DR Congo mu mukino wakurikiranywe na Perezida Paul Kagame.
Irushanwa ry’igikombe cy’Afurika muri Basketball cyatangiye kubera mu Rwanda uyu munsi muri Kigali Arena, kikaba kizasozwa tariki ya 5 Nzeri 2021.
Ni irushanwa ririmo kuba ku nshuro ya 30 ryahuje ibihugu 16.
Umukino wafunguye irushanwa kumugaragaro ukaba wahuje u Rwanda na DR Congo saa 18:00’, u Rwanda rutsinda amanota 82-68.
Agace ka mbere k’umukino karangiye ku ntsinzi y’u Rwanda ifite amanota 25-14 agace ka kabiri karangiye ari 43-34.
Agace ka gatatu, DR Congo yagerageje gukuramo ikinyaranyo amaze agace karangira ari 57 y’u Rwanda kuri 55 ya DR Congo. U Rwanda mu gace ka nyuma rwongeye kwigarazugura DR Congo maze umukino urangira ari 80-68.
William Robeyns ukiniye u Rwanda umukino wa mbere, yatsinze amanota 23 mu gihe Maxi Munanga Shamba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatsinze 22.
Uyu mukino wakurikiranywe na Perezida Kagame, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Anibal Manave uyobora FIBA Afrique.
Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ihura na Angola ku wa Kane tariki ya 25 Kanama saa Kumi n’ebyiri mu gihe izasoreza kuri Cap-Vert ku wa Gatandatu.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, mu itsinda B, Tunisia ifite irushanwa riheruka, yatangiye neza itsinda Guinea amanota 82-46 mu gihe Misiri yatsinze Centrafrique amanota 72-56.
Ibitekerezo