Siporo

Ubuyobozi bwa Musanze FC bwasezeye ku bakinnyi, bubagenera ibahasha irimo ubutumwa bwiza (AMAFOTO)

Ubuyobozi bwa Musanze FC bwasezeye ku bakinnyi, bubagenera ibahasha irimo ubutumwa bwiza (AMAFOTO)

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC bwasangiye n’abakinnyi n’abakozi b’iyi kipe mbere y’uko bajya mu birihuko maze bahabwa ibahasha irimo ubutumwa ku miryango yabo.

Nyuma y’uko shampiyona ya 2021-22 isojwe ku wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022 APR FC itwaye igikombe na Musanze FC igasoza ku mwanya wa 6, ubuyobozi bw’iyi kipe bwasangiye n’abakinnyi.

Uyu musangiro wabaye ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2022, akaba kandi hari mu rwego rwo gushimira abakinnyi b’iyi kipe uko bitwaye muri shampiyona no kubasezeraho mbere yo kujya mu biruhuko.

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide [Trump], yashimiye abakinnyi uko bitwaye muri shampiyona abasaba no gukomeza kwitwararika mu biruhuko bagiyemo ndetse bazanakomeze imyitozo ku giti cyabo kugira ngo bazagaruke bari bakiri ku rwego bari bariho.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abakozi bose ba Musanze FC, wasojwe buri umwe ashyikirizwa ibahasha irimo amafaranga nk’ubutumwa bwiza Musanze FC ibahaye ibatuma ku miryango yabo.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top