Uduhigo 4 Lionel Messi ategerejwe gukuraho nasubira muri FC Barcelona
Birashoboka ko mu mwaka w’imikino wa 2023-24 Lionel Messi azasubira mu ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne yavuyemo muri 2021 agiye muri PSG yo mu Bufaransa.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine ntabwo arimo kumva neza ibyo kongera amasezerano mu ikipe ya Paris Saint Germain ni mu gihe Rafa Yuste visi perezida wa FC Barcelona aheruka kuvuga ko barimo kwifuza kugarura uyu mukinnyi muri iyi kipe.
Messiyashyizeho uduhigo tutabarika ubwo yari muri iyi kipe yo mu Ntara ya Catalonia, harimo kuba ari we mukinnyi w’ibihe byose watsindiye iyi kipe ibitego byinshi, gusa hari ibyo yananiwe gukora byitezwe ko ashobora kuzakora asubiyeyo.
Messi mu gihe yasubira muri iyi kipe ashobora kuzakuraho agahigo ku mukinnyi wegukanye ibikombe byinshi mu ikipe imwe aho ubu gafitwe na Ryan Giggs wegukanye ibikombe 36 ubwo yakiniraga Manchester United, Messi yavuye muri Barcelona amaze kwegukana 35.
Ashobora kandi kuba umukinnyi wegukanye ibikombe byinshi anyuze kuri Dani Alaves ufite 45 ni mu gihe Messi ubu afite 42.
Ubu Lionel Messi ari ku mwanya wa 2 w’abakinnyi bamaze gukinira FC Barcelona imikino myinshi aho amaze kuyikinira imikino 149 inyuma ya Xavi Hernandez (ubu ni we mutoza wa FC barcelona) umurusha imikino 2.
Akandi gahigo ariko gakomeye kuzakuraho ni ako kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cya Copa del Reyaho afite 56 mu gihe asabwa kurenza 69 bifitwe na Josep Samitier wakiniye FC Barcelona na Real Madrid.
Ibitekerezo