Siporo

Umufaransa Corentin Denolly yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Rwanda Open ahabwa arenga 4.5 Frw (AMAFOTO)

Umufaransa Corentin Denolly yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Rwanda Open ahabwa arenga 4.5 Frw (AMAFOTO)

Icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, Rwanda Open M25 cyegukanywe na Corentin Denolly atsinze mwene wa bo w’Umufaransa, Bax Florent.

Uyu munsi ni bwo hashyizweho akadomo ku cyumweru cya mbere cya Rwanda Open M25 ya 2024, ni irushanwa ririmo kuba ku nshuro ya 2 kuva ribaye mpuzamahanga.

Umukino wa nyuma wahuje Abafaransa babiri, Corentin Denolly na Bax Florent, ni nyuma yo kwitwara neza muri 1/2.

Corentin Denolly akaba yaje kwegukana umwanya wa mbere ahembwa ibihumbi 3.6 by’amadorali (ni ukuvuga 4,700,000 Frw), ni nyuma yo gutsinda mugenzi Bax amaseti 2-0 (6-3, 7-6).

Hakaba hanahembwe kandi abegukanye umwanya wa mbere mu bakina ari babiri "Doubles" aho igihembo nyamukuru kingana n’amadorali 1550 cyegukanywe n’Umufaransa Corentin Denolly n’Umunya-Tunisia Aziz Ouakaa batsinze ku mukino wa nyuma abavandimwe bakomoka muri Zimbabwe, Benjamin Lock na Courtney John Lock.

Icyumweru cya kabiri kikaba kizatangira ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri gisozwe ku wa 6 Ukwakira ari nabwo irushanwa rizarangira.

Igihembo abakina ari umwe yegukanye
Igihembo abakina ari babiri begukanye
Byari ibyishimo bikomeye kuri Corentin Denolly wegukanye icyumweru cya mbere
Yabaye uwa mbere atsinze Bax Florent
Corentin Denolly ashyikirizwa igikombe
Bax Florent yabaye uwa kabiri
Corentin Denolly na Aziz Ouakaa ni bo babaye aba mbere mu bakina ari 2
Benjamin Lock na Courtney John Lock. Babaye aba kabiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top