Siporo

Umuhanzi Bahati wo muri Just Family yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Umuhanzi Bahati wo muri Just Family yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Umuhanzi Bahati Makaca wamenyekanye mu itsinda rya Just Family ryasenyutse, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Unyuzimfura Cecile.

Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2023 ubera mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Bahati yazamuye akaboko yemera kubana akaramata aho yiyemeje kuzatandukanywa n’urupfu na Cecile usanzwe utuye hanze y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko tariki ya 29 Nyakanga 2023 ari bwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa bibere Prime Garden i Gikondo ni mu gihe indi mihango izaba tariki ya 5 Kanama 2023.

Mu Kuboza 2023 nibwo Bahati yafashe umwanzuro wo gushinga ivi hasi asaba Cecile ko yazamubera umugore, akaba nyina w’abana be.

Nyuma y’ubukwe, Bahati azahita atangira gusahka ibyangombwa abe yasanga umugore we muri Canada ari ho bazibera.

Bahati yasezeranye imbere y'amategeko na Cecile
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top