Siporo

Umuhanzi Serpha yavuze ukuri ku musore wamushinje ko baryamanaga amubeshya urukundo akanamurya utwe

Umuhanzi Serpha yavuze ukuri ku musore wamushinje ko baryamanaga amubeshya urukundo akanamurya utwe

Umuhanzi Cyusa Alpha Serge yigaritse umusore witwa Shyaka Blaise uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Blaise Niels umushinja kumubeshya urukundo, kumuca inyuma ndetse no kumucucura utwe, avuga ko atamuzi ndetse ko ibyo atangaza ari ibihuha.

Blaise Niels abinyujije ku rubuga rwa Snapchat, yasangije abamukurikira ubutumwa burebure avuga inkuru ye uko yahuye na Serpha bakamenyana kugeza bakundanye ndetse n’uko batandukanye.

Muri ibu butumwa Blaise avuga ko yahuye na Serpha hagati ya Kamena na Nyakanga muri uyu mwaka ubwo yari i Kigali, barahuye baribwirana baramenyana ndetse baza no gutahana. Blaise agaragaza ko ijoro rya mbere bahura bagiranye ibihe byiza, barasangira ndetse baranaryamana.

Akomeza avuga ko bamenyanye asigaje iminsi nk’ine i Kigali, ariko yose yayimaranye na Serpha baryamana buri munsi bishimana, kugeza ubwo baje gukundana.

Uyu musore uba muri Canada agaragaza ko yaryohewe n’urukundo rwe na Serpha kugeza aho uyu musore yaje kumuherekeza ubwo yasubiragayo, amwandikira akabaruwa amubwira urwo amukunda undi nawe akomeza kumwizera ndetse amuha urwaho maze undi amurya utwe atanzitse.

Aganira na ISIMBI, Serpha yavuze ko ataziranye n’uyu musore ndetse ko yatunguwe nawe abonye ibyo yatangaje, ahamya ko ibi ari ibihuba bikomeje gukwirwakwizwa n’abatishimiye intambwe y’urugendo rwe mu muziki.

Ati "Nta kintu na kimwe nzi kuri uwo muntu (Blaise), nanjye nabibonye gutyo."

Yakomeje agira ati "Ntabwo nzi niba hari ikintu nakora ngo mpagarike ibi bihuha, gusa icyo nabwira buri wese ni uko ndajwe ishinga no kwita ku muziki wanjye, nasohoye indirimbo ariko abanzi bazahora baza gusa urukundo mfitiye umuziki ntago ruzigera ruhagarara uko byagenda kose, uko abanzi bantera kose."

Umuhanzi Serpha uvugwa muri izi nkuru yamamaye mu irushanwa rya ’The Voice Afrique Francophone,’ yitabiriye muri Afurika y’Epfo mu 2020.

Serpha yigaramye ibyo ashinjwa
Blaise ushinja umuhanzi Serpha kumurya utwe amubeshya urukundo

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top