Siporo

Umukinnyi umwe rukumbi ukina hanze muri 25 b’Amavubi bahamagawe guhangana na Libya

Umukinnyi umwe rukumbi ukina hanze muri 25 b’Amavubi bahamagawe guhangana na Libya

Dylan Georges Francis Maes ni we mukinnyi rukumbi ukina hanze y’u Rwanda wahamagawe mu Mavubi y’abatarengeje imyaka 23 bagomba gucakirana na Libya.

Amavubi U23, yahawe umutoza Yves Rwasamanzi nk’umutoza mukuru aho agomba kungirizwa na Gatera Moussa, bamaze guhamagara abakinnyi 25 bagomba guhangana na Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Umukino ubanza ukaba uteganyijwe kuzabera muri Libya tariki ya 22 Nzeri 2022 ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye tariki ya 27 Nzeri 2022.

Mu bakinnyi bahamagawe benshi basanzwe bakina mu Rwanda uretse myugariro Dylan Georges Francis Maes wa Alki Oroklini muri Cyprus.

Uyu mukinnyi ushobora gukina mu mutima w’ubwugarizi cyangwa se ku ruhande rw’ibumoso yugarira, si ubwa mbere ahamagawe kuko no muri muri 2018 yari yahamagawe mu Mavubi atarengeje imyaka 20 yakuwemo na Zambia mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Abakinnyi 25 bahamagawe
Dylan Maes yongeye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top