Siporo

Umukinnyi wa 4 ukina hanze y’u Rwanda aragera mu mwiherero w’Amavubi uyu munsi

Umukinnyi wa 4 ukina hanze y’u Rwanda aragera mu mwiherero w’Amavubi uyu munsi

Muhire Kevin abaye umukinnyi wa 4 ugeze mu Rwanda yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu, akaba ari busange bagenzi be mu mwiherero uyu munsi.

Muhire Kevin ukinira Misr El Geish mu Misiri, yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize tariki y 3 Ugushyingo, aje gufatanya na bagenzi kwitegura imikino ya Cape Verde izaba ku wa 12 na 17 Ugushyingo mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Nyuma yo kugera mu Rwanda akaba yahise ajya mu kato k’amasaha 24 arakavamo uyu munsi ahita asanga bagenzi be mu mwiherero i Nyamata bakomezanye imyitozo.

Muhire Kevin akaba abaye umukinnyi wa 4 ugeze mu Rwanda, ni nyuma ya Meddie Kagere, Rwatubyaye Abdul na Rubanguka Steve bahageze mbere.

Ally Niyonzima ategerejwe ku itariki 6 mu gihe yagombaga kuzazana na Haruna Niyonzima ariko we akaba ashobora kuzaza ku wa 7 Ugushyingo nyuma y’umukino wa Simba SC na Yanga.

Mukunzi Yannick na Bizimana Djihad bo bakaba bazahurira n’abandi muri Cape Verde. Umukino uzaba tariki ya 12 Ugishyingo 2020, ni mu gihe uwo kwishyura uzaba ku wa 17 Ugushyingo 2020 i Kigali.

Muhire Kevin aragera mu mwiherero uyu munsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Omar ally amuri
    Ku wa 4-11-2020

    Nukuri ikipe yigihugu tubarinyuma kujyeza muvuye hanze nk,amavubi gusa ndabasaba kwigirira ikizere mumukino umutoza turamwizeye mufatanyije bizajyenda neza gusa muzabwirire haruna akore icyagomba gukora hati mukibuga navuga byishi arko icyambere ni team warm.

IZASOMWE CYANE

To Top