Siporo

Umukino wahuzaga APR FC na Mukura VS wasubitswe ugeze ku munota wa 45 (AMAFOTO)

Umukino wahuzaga APR FC na Mukura VS wasubitswe ugeze ku munota wa 45 (AMAFOTO)

Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 6 wahuzaga APR FC na Mukura VS wasubitswe ugeze ku munota 45 kubera imvura nyinshi, Mukura VS yari imbere n’igitego kimwe.

Wari umukino w’umunsi wa 6 uba warakinwe tariki ya 30 Ugushyingo 2021 ariko ntiwaba kubera ko APR FC yari mu mikino Nyafurika.

Mukura VS yaherukaga gutsinda APR FC tariki ya 3 Mutarama 2019, hari mu mukino w’ikirarane.

Ku munota wa 10 Mugunga Yves yabonye amahirwe ariko ateye mu izamu uca hanze gato yaryo.

Aya mahirwe yakurikiwe n’ayo ku munota wa 17, Yannick Bizimana yinjiranye ubwugarizi bwa Mukura ariko ateye mu izamu unyura hejuru yaryo.

Nyarugabo Moise yahawe umupira mwiza ku munota wa 24 asiga ubwugarizi bwa APR FC ariko ateye mu izamu umupira nawe uca hejuru yaryo.

Nyarugabo yaje kwikosora ku munota wa 31 ubwo yatsindiraga Mukura VS igitego cya mbere ku mupira wari uhinduwe na Djibrine.

APR FC yahise ishyira igitutu kuri Mukura VS, yaje kubona andi mahirwe ku munota wa 36, Mugunga yarobye umunyezamu Sebwato ariko ubwugarizi bwa Mukura burahagoboka.

Ku munota wa 43, Mugunga Yves yahaye umupira Anicet maze atera mu izamu bahita bawohereza muri koruneri. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Iminota ya nyuma y’igice cya mbere yakiniwe mu mvura nyinshi yatumye amakipe akererwa kugaruka mu kubuga.

Iminota 40 yarinze ishira imvura ikigwa, abasifuzi baje kureba uko ikibuga kimeze, bahamagara abakapiteni na bo ngo barebe ko umukino wakomeza.

Saa 16:51, nyuma y’isaha irenga abasifuzi baje gufata umwanzuro ko uyu mukino usubikwa.

FERWAFA yatangaje ko hshingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 38.3 y’amategeko agenga amarushanwa, uyu mukino uzongera gusubukurwa ejo ku munota warugezeho kandi ukinirwe ku kibuga waberagaho.

11 Mukura VS yari yabanje mu kibuga
11 APR FC yari yabanje mu kibuga
Mukura VS yari yabonye igitego cya mbere
Abakapiteni baje kureba ko umukino wakomeza
Bafashe umwanzuro wo kuwusubika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top