Siporo

Umunya-Brazil utegerejwe muri Rayon Sports aragera mu Rwanda ku munsi w’ejo(AMAFOTO)

Umunya-Brazil utegerejwe muri Rayon Sports aragera mu Rwanda ku munsi w’ejo(AMAFOTO)

Rutahizamu w’umunya-Brazil, Chrismar Malta Soares ari mu nzira aza mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports kuyifasha mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-22.

Uyu rutahizamu w’imyaka 22, akaba yakiniraga ikipe ya Virghina fc yo mu mugi wa Sao Paulo muri Brazil iwabo.

Uyu rutahizamu nk’uko bigaragara ku itike ye, akaba ari buza n’indege ya Ethiopian aho yahagarutse iwabo mu rukerera rw’uyu munsi tariki ya 12 Ukwakira 2021 saa 1:45’, aranyura Adis Ababa muri Ethiopia aho ari buhagere saa 7:45’ z’ijoro z’uyu munsi.

Azahaguruka muri Ethiopia ku munsi w’ejo tariki ya 13 Ukwakira saa 11:30’ anyure mu Burundi aho azagera saa 13:15’ aze kuhahaguruka saa 14:05’ azagera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe saa 14:50’.

Virghina fc yo mu mugi wa Sao Paulo muri Brazil iwabo
Ngo ni rutahizamu ugora ba myugariro
Chrismar Malta Soares rutahizamu uje muri Rayon Sports
Azagera mu Rwanda ejo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top