Siporo

Umunyamabanga wa FERWAFA yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Umunyamabanga wa FERWAFA yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Nyuma yo kugaragara ku ifoto ivuga ko umutoza Carlos Alós Ferrer yongerewe amasezerano, umunyamabanga wa FERWAFA yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga benshi batebya ko yaba ari we mwungiriza we.

Mu ijoro ryo ku wa 25 Werurwe 2023 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko umutoza w’ikipe y’igihugu Carlos Alós Ferrer yongerewe amasezerano y’imyaka 2 bivuze ko azageza 2025.

Ni nyuma y’uko mbere yo guhamagara ikipe y’igihugu igomba gukina na Benin imikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, FERWAFA yari yatangaje ko uyu mutoza agomba kongerwa amasezerano.

Carlos wari ufite amasezerano agomba kurangira tariki ya 29 Werurwe 2023 yatoje umukino ubanza wabaye tariki ya 22 Werurwe 2023 nta masezerano arongerwa, ubwo bari bagarutse mu Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ku wa Gatandatu mu ijoro ryo ku wa 25 Werurwe ni bwo FERWAFA yatangaje ko uyu mutoza yongerewe amasezerano azageza 2025.

Gusa inkuru yiriwe ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo hashize, ntabwo ari ukongera amasezerano kwa Carlos Alós Ferrer ahubwo ni ifoto ikozwe mu buryo bwa ‘Graphic’ yakoreshejwe mu gutangaza kongerwa amasezerano k’uyu mutoza.

Ni ifoto y’umutoza Carlos maze inyuma ye ahagana mu bitugu bashyiramo umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry ari na cyo cyakuruye impaka nyinshi bibaza icyo akoraho.

Bamwe batebya ngo yaba ari we mwungiriza we mu myaka ibiri yasinye, abandi bati “ni we wamusinyishije”, gusa benshi bahurizaga ku kuba bitari ngombwa ko ajyaho.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Muhire Henry we ubwe ari we wasabye gushyirwa kuri iyi post igaragaza ko umutoza Carlos Alós Ferrer yonerewe amasezerano.

Umutoza Carlos yongerewe amasezerano y'imyaka 2
Ifoto yateje impagarara
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top