Siporo

Umunyamakuru Emmalito yasanze umugore we muri Canada

Umunyamakuru Emmalito yasanze umugore we muri Canada

Umunyamakuru Murenzi Emmanuel [Emmalito] yimukiye gutura muri Canada aho asanze umugore we baheruka kurushinga.

Aherekejwe n’inshuti n’umuryango Emmalito yahagarutse i Kigali ku wa 15 Ugushyingo 2023 yerekeza muri Canada guturayo.

Byari biteganyijwe ko agomba kunyura Toronto mbere y’uko akomeza Ottawa aho umugore we atuye.

Asanze umugore we nyuma y’uko muri Kanama 2023 ari bwo yarushinze na Umwali Liliane.

Emmalito ni umwe mu banyamakuru bafite uburambe mu itangazamakuru aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Royal TV & Royal FM ndetse na Isibo TV.

Yari yaherekejwe n'inshuti n'abavandimwe
Yageze Ottawa yakiriwe n'umugore we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top