Siporo

Umunyamakuru Jado Castar muri Komite Nyobozi nshya ya FRVB yatowe

Umunyamakuru Jado Castar muri Komite Nyobozi nshya ya FRVB yatowe

Amatora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ’FRVB’, yasize Ngarambe Raphael ari we utorewe kuyobora iri shyirahamwe, ni mu gihe umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu[Jado Castar] yabaye visi perezida wa kabiri.

Uyu munsi nibwo habaye Inama y’Inteko Rusange ya FRVB, ku murongo w’ibyigwa harimo n’amatora.

Aya matora aba yarabaye ku wa 27 Werurwe 2021 ariko aza guhagarikwa na MINISPORTS kuko atari akurikije amabwiriza.

Amatora akaba yabaye uyu munsi aho hatowe Komite Nyobozi izakora mu gihe cy’imyaka 4 isimbura iya Karekezi Leandre.

Perezida wa Komite Nyobozi ya FRVB, yabaye Ngarambe Raphael, uwo bari bahanganye kuri uyu mwanya, Dr Kabera Callixte waturutse muri UTB WVC, yakuyemo kandidatire ye, bivuze ko yari umukandida umwe rukumbi, yatowe n’abantu 31 muri 32 batoye.

Visi perezida wa mbere uzaba ushinzwe ubutegetsi yabaye Nsabimana Eric waniyamamazaga wenyine kuri uyu mwanya. Yatowe ku majwi 33/32

Umunyamakuru w’imikino, umuyobozi wa B&B FM akaba yari n’umutoza wa Kirehe VC, Bagirishya Jean de Dieu wamamaye nka Jado Castar yabaye visi perezida wa kabiri aho azaba afite amarushanwa mu nshingano. Yagize amajwi 24 kuri 32 batoye.

Mucyo Philbert wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya UTB VC(Team Manager), yabaye umunyamabanga mukuru n’amajwi 18, yahigitse Nshimiyimana Innocent wa Gatenga VC wagize 8 na Dr Ndayambaje Jean Bernard wa UR Nyarugenge wagize 8.

Umubitsi mukuru yabaye Karigirwa Grâce wiyamamaje aturutse muri APR WVC yagize 17, yatsinze Mukasine Josiane wa RRA WVC wagize 15.

Ku mwanya wa Biro y’Inteko rusange, hatowe Karekezi Leandre wari usanzwe ari perezida wa FRVB akaba yiyamamaje wenyine,ni nyuma y’uko Zawadi Geoffrey akaba na perezida wa REG VC abivuyemo. Leandre yagize 25/32

Visi perezidae we yabaye Mutabazi Aline wiyamamazaga wenyine. Yatowe n’abantu 28/32.

Ngarambe Raphael ni we watorewe kuyobora FRVB
Jado Castar yabaye visi perezida wa kabiri
Mucyo Philbert yabaye umunyamabanga
Karigirwa Grâce yabaye umubitsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top