Siporo

Umunyamakuru Jado Castar yakatiwe gufungwa imyaka 2

Umunyamakuru Jado Castar yakatiwe gufungwa imyaka 2

Visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda akaba n’umunyamakuru w’imikino Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar] yakatiwe imyaka 2 kubera gukoresha impapuro mpimbano.

Tariki ya 20 Nzeri nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Jado Castar kubera gukoresha impapuro mpimbano kugira ngo ashyire mu bikorwa inshingano ze.

Izi mpapuro mpimbano bivugwa Castar yakoze, harimo guhimba email mu izina rya federasiyo ya Volleyball ya Brazil kugira ngo hazanwe abakinnyi bazaza gukinira ikipe y’igihugu ya Volleyball.

Jado Castar wemeraga ibyaha aregwa, tariki 8 Ukwakira 2021 nibwo yatangiye kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa, urubanza rwaburanishirijwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Uyu munsi tariki ya 13 Ukwakira 2021 nibwo basomye urubanza rwe maze Urukiko rumukatira gufungwa imyaka 2 y’igifungo kidasubitswe ariko akaba yemerewe kujurira.

Yatawe muri yombi nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ya Volleyball isezerewe mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cyaberaga mu Rwanda (muri Nzeri) kubera gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri Brazil aho bivugwa ko babonye ubwenegihugu mu buryo butari bwo.

Byatumye irushanwa rihagarara iminsi hafi itatu, aho u Rwanda rwavugaga ko rurengana, federasiyo mpuzanahanga y’umukino wa Volleyball (FIVB) itegeka ko rikomeza u Rwanda rutarimo n’aba bakinnyi bagahanwa ndetse n’abayobozi ba FRVB batarimo, ariko u Rwanda narwo ruvuga ritakomeza rutarimo bityo nirutemererwa gukina ridakomeza, gusa byaje kurangira rikomeje.

Jado Castar bivugwa ko ari we wari mu nshingano zo gukurikirana ibyangombwa byo kugira ngo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes baze gukinira u Rwanda, ni mu gihe nyuma byagaragaye ko harimo abakiniye ibindi bihugu.

Jado Castar yakatiwe imyaka 2
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Inuragire jean de Dieu
    Ku wa 14-10-2021

    Nimba obyaha bimuhama nakore obihano nabisoza azagaruka gusa ntibikwoye bajye bakora ibiciye mimucyo murakoze

  • Inuragire jean de Dieu
    Ku wa 14-10-2021

    Nimba obyaha bimuhama nakore obihano nabisoza azagaruka gusa ntibikwoye bajye bakora ibiciye mimucyo murakoze

  • Junior
    Ku wa 13-10-2021

    Nigute hahanywa umuntu umwe nonex abonya brazile niwe warubizi konta byangwa bafite arabahishira.ubundix ekipe niye nubwo byari bibi yagirango urwanda aruhe ibyishimo buriyax iyotugitwara nabwo yari gufungwa nabarekure umunyamakru wacu

  • Junior
    Ku wa 13-10-2021

    Nigute hahanywa umuntu umwe nonex abonya brazile niwe warubizi konta byangwa bafite arabahishira.ubundix ekipe niye nubwo byari bibi yagirango urwanda aruhe ibyishimo buriyax iyotugitwara nabwo yari gufungwa nabarekure umunyamakru wacu

To Top