Umunyamakuru wamamaye mu gisata cy’imyidagaduro mu Rwanda, Mike Karangwa ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se umubyara yitabye Imana azize uburwayi.
Kasimba Clement, se wa Mike Karangwa yitabye Imana ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi, akaba yaraguye mu bitaro bya CHUK.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Mike Karangwa yavuze ko se yari umuntu wita ku bandi, ahamya ko bagiranye ibihe byiza, akaba avuga ko ibigwi bye bitazibagirana.
Mike Karangwa yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Salus, yakoreye kandi ibitangazamakuru bitandukanye, Isango Star, Radio & TV10, ubu ari kuri BTN TV, azwi cyane kandi no mu kanama nkemurampaka ka Misa Rwanda.
Mike Karangwa yavuze ko se yari umuntu mwiza wita ku bandi
Se wa Mike Karangwa yitabye Imana
Ibitekerezo
Cedrick
Ku wa 12-05-2022.
Cedrick
Ku wa 12-05-2022.