Siporo

Umunyamakuru yasize ubuzima ku mukino wa Argentine n’u Buholandi

Umunyamakuru yasize ubuzima ku mukino wa Argentine n’u Buholandi

Ikinyamakuru France24 gitangaza ko umunyamakuru ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Grant Wahl yaraye apfiriye mu kazi ku mukino wa 1/4 w’igikombe cy’Isi 2022 wahuje Argentine n’u Buholandi.

Uyu mukino warangiye Argentine isezereye U Buholandi kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko bari banganyije 2-2, watumye umwe mu banyamakuru ahisaga ubuzima.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 9 Ukuboza 2022 muri Qatar aho iki gikombe kirimo kubera, Grant yaje kugwa igihumure ubwo yari mu kazi ke nk’ibisanzwe.

Grant Wahl w’imyaka 48 wakoreraga CBS Sports, inzego z’ubuzima zari kuri Stade zakoze ibishoboka byose ngo zimutabare ndetse zinamutware kwa muganga ariko birangira yitabye Imana.

Wahl wari umuhanga mu kazi k’itangazamakuru akora, yavuzwe cyane mu gikombe cy’Isi cya 2022 ubwo yazaga ku mukino wahuje Wales na Leta Zunze Ubumwe za Amerika maze akangirwa kwinjira muri Stade kuko yari yambaye umupira uriho iberendera ry’abaryamana bahuje igitsina, gusa nyuma yaje kwemererwa kwinjira.

Grant Wahl yitabye Imana ubwo yari mu kazi ke nk'ibisanzwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top