Siporo

Umunyarwanda ukina umukino w’amagare yinjiye mu buhanzi asohora indirimbo ya mbere

Umunyarwanda ukina umukino w’amagare yinjiye mu buhanzi asohora indirimbo ya mbere

Habimana Jean Eric usanzwe ukina umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy Continental Team (SACA Team), yasohoye indirimbo ya mbere yise ’Akugarutseho’.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20, akaba yasohoye iyi ndirimbo iri mu njyana yo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel).

’Akugarutseho’, ni indirimbo yumvikana avuga uburyo Umwami Yesu ari we uhumuriza abihebye, akiza imvune zo mu mitima, kandi ko yumva gusenga kwa buri umwe bityo ko ntawe azatererana.

Habimana Jean Eric avuga ko asanzwe afite ubumenyi ku muziki kuko asanzwe azi gucuranga gitari(Guitar) ari nabyo byatumye bagenzi be bakinana bamubwira ko ashatse yakora indirimbo.

Ati "Nsanzwe nzi gucuranga gitari. Akenshi iyo mvuye mu myitozo ndi kuruhuka nyifashisha nduhuka ncuranga nkanaririmba. Nyuma rero bagenzi banjye dukinana barambwiye bati impano ufite mu muziki uzayikuze ube wakora indirimbo muri studio."

“Nyuma naje kubyigaho nsanga nabyo nabikora. Nafashe umwanzuro wo kujya kwa Trackslayer mwereka indirimbo nanditse arayitunganya, irasokoka”

Kuba yaba ateganya guhita ahagarika umuziki bikarangira, yavuze ko nta gahunda afite ahubwo azakomeza kujya akora indirimbo.

Ati "Ntabwo nteganya guhagararira kuri iyi ahubwo nzakomeza gukora n’izindi kuko ndazifite nyinshi zanditse, nzajya nsohora imwe nyuma y’indi ku buryo nazagera ku rwego rwo gukora album”

Habimana Jean Eric yatangiye gukina umukino w’amagare mu 2015 aza kwinjira mu ikipe ya Fly Skol Cycling Team, muri 2016 yatwaye shampiyona y’igihugu mu cyiciro cy’abakiri bato (Junior Category), kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri uyu mukino kuko anaba mu ikipe y’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi (UCI) ndetse akaba ari mu bakinnyi UCI izifashisha muri Tour de l’Avenir 2021.

Ni umwe kandi mu bakinnyi bamaze gukina Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1 inshuro 2, 2020 na 2021.

Habimana Jean Eric asanzwe akinira SACA, yasohoye indirimbo ya mbere
Izina rye rirazwi muri uyu mukino w'amagare
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top