Siporo

Umunyarwanda yegukanye agace ka shampiyona y’Afurika, Team Rwanda ikomeza gukusanya imidali

Umunyarwanda yegukanye agace ka shampiyona y’Afurika, Team Rwanda ikomeza gukusanya imidali

Tuyizere Etienne yegukanye agace k’uyu munsi muri shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare irimo kubera mu Misiri, ni mu gihe Niyonkuru Samuel yabaye uwa gatatu.

Uyu munsi hakinnye icyiciro cy’ingimbi aho bakoze isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) ku ntera y’ibirometero 84 n’abangavu basiganwe ku ntera y’ibilometero 56.

Tuyizere yaje kwegukana agace k’uyu munsi yegukakana umudari wa Zahabu, ni mu gihe Samuel yegukanye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa 3.

Team Rwanda yakinnye uyu munsi yari igizwe n’abakinnyi 4 ari bo; Iradukunda Valens, Niyonkuru Samuel, Mugabo Hussein na Tuyizere Etienne.

Team Rwanda kuva iyi shampiyona yatangira yujuje imidali 11, harimo 8 ya Feza, umwe wa Zahabu n’ibiri y’Umuringa.

Iyi shampiyona ikaba izasozwa ku munsi w’ejo hakina icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 n’abakuru mu bagabo n’abagore aho bazasiganwa ibiromtero 98 n’140.

Tuyisezere Etienne yegukanye agace k'uyu munsi
Samuel na Etienne begukanye imidali uyu munsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top