Siporo

Umunyezamu wa Rayon Sports n’Amavubi arafunzwe

Umunyezamu wa Rayon Sports n’Amavubi arafunzwe

Umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier arafunzwe aho akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwemeje aya makuru aho rwavuze ko ari mu maboko yarwo.

Ifungwa rya Kwizera Olivier ryamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu aho yafatanywe n’inshuti ze barimo kunywa urumogi.

RIB binyuze kuri Twitter, RIB yemeje ko uyu munyezamu afunzwe, ikaba yasubizaga umunyamakuru Oswald Muteyeyezu wari ubabajije iki kibazo.

Uyu munyezamu akaba yafatanywe urumogi iwe mu rugo ari kumwe n’abandi bantu 8 barimo na myugariro Runanira Amza wakiniye Rayon Sports ikaza kumwirukana akajya muri Bugesera FC nayo bakaba baratandukanye.

Nyuma yo gufatwa bakaba bahise bajyanwa gufungirwa muri Sitasiyo ya RIB Kicukiro aho bahise bajya no gupimwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

Uyu munyezamu akaba atari kumwe na bagenzi be bo muri Rayon Sports kuko kuva banganya na Gasogi United 1-1 mu kwezi gushize mu mukino usoza itsinda B rya shampiyona, ntarasubira mu mwiherero ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu akaba ataramuhamagaye.

Kwizera Olivier arafunzwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top