Siporo

Umunyarwanda Uwikunda Samuel agiye kwandika amateka akomeye

Umunyarwanda Uwikunda Samuel agiye kwandika amateka akomeye

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Uwikunda Samuel yanditse amateka yo kuba agiye gusifura Amatsinda y’imikino Nyafurika.

Ni nyuma y’uko agiriwe icyizere n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) kuzasifura umukino wo mu itsinda B ry’imikino y’amatsinda ya CAF Champions League uzahuza Coton Sport yo muri Cameroun na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.

Uwikunda Samuel uri muri Algeria mu mikino ya CHAN, azafatanya na Mutuyimana Dieudonne nk’umusifuzi wa mbere w’igitambaro (na we ubu ari muri CHAN), Karangwa Justin azaba ari umusifuzi wa 2 w’igitambaro mu gihe umusifuzi wa 4 azaba ari Ruzindana Nsoro.

Ni umukino uzabera kuri Garoua-Omnisports yo muri Cameroun tariki ya 17 Gashyantare 2023.

Uwikunda Samuel azasifura umukino wa Coton Sport na Mamelodie Sundwons
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • hakiza
    Ku wa 25-01-2023

    Abanyarwanda basifuye iyi mikino ni benshi, nuyu Sam si ubwa mbere ayikoze.
    Jya ubanza ubaze ababishinzwe mbere yo kwandika inkuru. Bizatuma uzajya utangaza inkuru zukuri

  • hakiza
    Ku wa 25-01-2023

    Abanyarwanda basifuye iyi mikino ni benshi, nuyu Sam si ubwa mbere ayikoze.
    Jya ubanza ubaze ababishinzwe mbere yo kwandika inkuru. Bizatuma uzajya utangaza inkuru zukuri

IZASOMWE CYANE

To Top