Siporo

Umuti ku bibazo bya Rayon Sports watanzwe, Munyakazi Sadate arekura ikipe, Muvunyi Paul...

Umuti ku bibazo bya Rayon Sports watanzwe, Munyakazi Sadate arekura ikipe, Muvunyi Paul...

Nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi muri Rayon Sports bishingiye ku miyoborere n’amategeko atameze neza, aho byarimo bishakirwa umuti na Minitiri wa Siporo afatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ‘RGB’, byageze ku ndunduro aho Munyakazi Sadate na komite ye bari bayoboye ikipe byasheshwe ndetse n’abahoze bayobora iyi kipe barimo Muvunyi Paul ntiberemerewe kugaragara muri komite nshya.

Ibibazo bya Rayon Sports byari bimaze amezi agera kuri 6 aho hari ubwumvikane buke hagati ya komite iriho itumvikanaga n’abahoze bayobora iyi kipe.

Byakuruye umwuka mubi aho Sadate na kamite ye bashinjaga abahoze bayobora iyi kipe kunyereza umutungo w’ikipe, ruswa n’ibindi.

Abahoze bayobora iyi kipe ntibishimiye ibi byatumye nabo bahaguruka bamurwanya bavuga ko abasenyeye ikipe, kuyobora nabi, aho abakinnyi bayishizemo n’ibindi.

Ibi byatumye bitabaza Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere ‘RGB’ ngo ibafashe gukemura ibibazo. Nyuma yo kubisesengura basanze amategeko shingiro y’iyi kipe harimo ikibazo.

Muvunyi Paul kimwe n'abahoze bayobora Rayon Sports ntibemerewe nabo kuyobora Rayon Sports

Munyakazi Sadate yandikiye RGB ayimenyesha ko hari abantu atazi bivanga mu buyobozi bw’ikipe.

Iyi yakurikiwe n’indi yanditswe n’abahoze bayobora Rayon Sports, barimo Ngarambe Charles wandikiye RGB avuga ko ari we muyobozi uhagarariye Umuryango Rayon Sports byemewe n’amategeko ndetse nyuma y’aho, aba bakoze inama ikuraho Komite Nyobozi ihagarariwe na Munyakazi Sadate bayishinja imikorere mibi irimo gucamo ibice abafana no gushwana n’abaterankunga.

Sadate kandi yandikiye umukuru w’igihugu amumenyesha ibibazo abahoze bayobora ikipe bayiteje harimo igihombo, ruswa batanze n’ibindi.

Ku wa 7 Kanama 2020 RGB yahise yandikira Rayon Sports iyimenyesha ko inzego zose za Rayon Sports zahagaritswe uretse komite nyobozi y’ikipe yari iyobowe na Sadate.

RGB yamenyesheje Sadate ko bashingiye ku bibazo bigaragara mu mategeko nshingiro ya Rayon Sports no ku miterere y’inziego z’ubuyobozi bw’iyi kipe zigomba kuvugururwa kugira ngo zihuzwe n’amategeko shingiro.

Abahoze bayobora iyi kipe, mu izina ry’abanyamuryango, mu ntangiriro za Nzeri 2020 bandikiye Perezida Kagame bamusaba gukemura ikibazo cyabo kuko na RGB yanze kubumva kuko bayandikiye ntiyagira icyo ikora.

Ibi bibazo byageze kuri Perezida Kagame, maze mu kiganiro na RBA, tariki ya 6 Nzeri 2020, Perezida Kagame Paul yavuze ko ibibazo bya Rayon Sports abizi ndetse yizeye ko byanakemutse kuko yabishinze Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa kandi yabonaga yarabihaye umurongo mwiza.

Nyuma y’aho Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Mimosa Aurora yavuze ko ibibazo bya Rayon Sports birimo kwigwaho ndetse ko bitarenze uku kwezi hazatangazwa umwanzuro.

Uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020, habaye inama yahuje komite ya Rayon Sports ihagarariwe na Munyakazi Sadate ndetse n’abahoze bayobora Rayon Sports bari bahagarariwe na Muvunyi Paul bagiranye ibiganiro na Minisiteri ya Siporo na RGB, bakaba banze ko Sadate na komite ye bakomeza kuyobora iyi kipe.

Havuzwe kandi ko abahoze bayobora iyi kipe nabo batemerewe kugaragara muri komite nshya y’iyi kipe izajyaho mu minsi ibiri iri imbere(Ku wa Kane).

Nyuma y’aho hakaba hahise haba ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo basobanurirwe imyanzuro yafashwe kuri iki kibazo.

Ni ikiganiro cyari kiyobowe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Dr. Usta Kayitesi umuyobozi wa RGB.

Sadate na Komite ye yegujwe

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi wa RGB, Dr. Usta Kayitesi yavuze ko bari basabye komite ya Munyakazi Sadate gukora amategeko anoze, uburyo inzego zubakitse ndetse n’uburyo bwo kunoza imicungire y’umutungo w’umuryango, ikintu iyi komite itakoze mu gihe cy’ukwezi yari yahawe. Ibi byose ngo ntabwo bigeze babikora ari na kimwe mu byatumye iyi komite iseswa.

RGB kandi yagaragaje ko uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiye busimburana harabayeho gukoresha ibirango by’umuryango bitandukanye kandi mu mpapuro bikagaragara ko byemewe n’amategeko. Si ibi gusa kuko mu igenzura ryakozwe, RGB yasanze Rayon Sports ifite amazina abiri n’ibyicaro 4.

Dr Usta Kayitesi, umuyobozi wa RGB(ibumoso) na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa(iburyo) mu kiganiro n'itangazamakuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Harerimana samu
    Ku wa 22-09-2020

    Ibibazo bya Rayon bimaze igihe arko twizeye igisubizo cya Minisiteri na Rgb.kandi twiteguye kuzabona Rayon yasubiye kumurongo. Gusa nahimana. Uyumwenda urayisiga habi.aba Rayon dufate iryiburyo.

  • Harerimana samu
    Ku wa 22-09-2020

    Ibibazo bya Rayon bimaze igihe arko twizeye igisubizo cya Minisiteri na Rgb.kandi twiteguye kuzabona Rayon yasubiye kumurongo. Gusa nahimana. Uyumwenda urayisiga habi.aba Rayon dufate iryiburyo.

  • NsabimanavincentdePaul
    Ku wa 22-09-2020

    RAYON turayikunda ibyayigirira akamaro nibyo tuyifuriza.
    Dukeneye abayobozi bafite icyerekezo

  • NsabimanavincentdePaul
    Ku wa 22-09-2020

    RAYON turayikunda ibyayigirira akamaro nibyo tuyifuriza.
    Dukeneye abayobozi bafite icyerekezo

  • Cleophas
    Ku wa 22-09-2020

    naduhe ikipe yacu uwo sadate yari ayigejeje habi.

IZASOMWE CYANE

To Top