Umutoza Seninga Innocent yasabiye rutahizamu we ibihano 3 bikarishye
Umutoza wa Musanze FC, Seninga Innocent yamaze kwandikira ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba guhagarika rutahizamu Mutebi Rashid kugeza shampiyona irangiye bitewe n’uko amaze iminsi atarara mu mwiherero.
Nk’uko urubuga rw’iyi kipe rwabitangaje, Mutebi Rashid ku munsi wo ku wa Kabiri (tariki ya 18) no ku wa Gatatu (tariki ya 19) ntabwo yaraye mu mwiherero ndetse nta n’ubwo aheruka mu myitozo.
Mu ibaruwa Seninga yandikiye ubuyobozi, yagize ati’’ Bwana perezida wa Musanze FC, mbandikiye ngira ngo mbamenyeshe ko umukinnyi witwa Mutebi Rashid ataraye mu mwiherero (camp) mu ijoro ryo ku wa 18 na 19 Gicurasi ntanitabire imyitozo, ndetse akaba atari yasabye cyangwa ngo ahabwe uruhushya n’ababishinzwe; bityo njyewe nka Head Coach nkaba musabira ibihano."
Yamusabiye kutagaruka mu mwiherero (camp), kutongera kwitabira imyitozo ndetse n’imikino ya shampiyona kugeza itariki ya 30 Kamena 2021(nibwo shampiyona izarangira) no guhagarikirwa umushahara kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2021.
Ibi akaba ngo abikoze mu rwego rwo kuzamura ikinyabupfura(discipline) no kumva ko nta muntu uri hejuru y’amategeko agenga ikipe ya Musanze FC.

Ibitekerezo