Siporo

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze ko FERWAFA itamwemera nk’umutoza ushoboye

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze ko FERWAFA itamwemera nk’umutoza ushoboye

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler, yavuze ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ritamufata nk’umutoza ushoboye wayobora ikipe y’igihugu akaba ari yo mpamvu atongererwa amasezerano.

Ni nyuma yo gutangaza ko azarekera aho ibijyanye n’ubutoza ubwo amasezerano afitanye n’Amavubi azaba ashojwe.

Nyuma yo guhamagara abakinnyi azifashisha mu ya Benin tariki ya 11 na 15 Ukwakira 2024, itangazamakuru ryongeye kumubaza niba koko ibyo yatangaje byari ukuri.

Frank Trosten umaze iminsi yitwarana neza n’Amavubi yavuze ko atarafata icyemezo neza ariko byose bizaterwa n’ibiganiro azagirana na FERWAFA ku bijyanye no kongera amasezerano.

Yagize ati “Byose bizaterwa n’uko ibiganiro bizaba byagenze ariko nibigera mu Ukuboza ntarongera amasezerano, rwose byashoboka ko nzahita nsezera ku butoza.”

Yakomeje avuga ko abona FERWAFA itamwemera kuko itaramwegera ngo bamuganirize ku kuba yakongera amasezerano.

Ati “Iyo ndebye mbona FERWAFA itanyemera nk’umutoza ukwiye kuyobora Amavubi, iyo bitaba ibyo baba baranganirije. Gusa reka dutegereze turebe iyo bizagana.”

Frank Trosten akaba yananenze Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, aho kugeza uyu munsi batari bamenya igihugu bazakina mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike ya CHAN ndetse u Rwanda nta n’ubwo ruzi niba ruzakina iyi mikino.

Amavubi yahamagaye abakinnyi bitegura imikino ibiri u Rwanda ruzahuriramo na Bénin tariki 11 muri Côte d’Ivoire na tariki 15 Ukwakira 2024 mu mukino uzakinirwa kuri Stade Amahoro.

Frank Spittler yavuze ko abona FERWAFA itamwemera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top