Siporo

Umutoza wa APR FC, Adil Erradi yahumurije Bizimana Yannick

Umutoza wa APR FC, Adil Erradi yahumurije Bizimana Yannick

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi yahumurije Yannick Bizimana amubwira ko amagambo yatangaje mbere yo kwinjira muri iyi kipe ko atazamukoraho ko we icyo areba ari ubushobozi bwe mu kibuga.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Kamena 2020 ubwo byatangiraga kuvugwa ko uyu musore azerekeza muri APR FC, hasohotse amajwi ye avuga ko agiye kujya arisha ifi inkoko nagera muri APR FC, akaba akize inzra yo muri Rayon Sports.

Ni amagambo atarakiriwe neza n’abantu bose aho bamwe bavugaga ko APR FC nyuma yo kumva aya magambo ishobora kwisubiraho ikaba itamugura.

Ubwo ejo yari amaze kwerekanwa mu ikipe ya APR FC, Yannick Bizimana abajijwe kuri aya magambo yatangaje, yagize ati“nta kintu kinini nabitangazaho. Gusa wenda n’uko bashatse kubiha inyito itari yo bikaba ibintu birebire n’aho uwo nabwiraga azi neza icyo nashakaga kuvuga.”

Umutoza w’iyi kipe, Adil Erradi Mohammed, akaba yahise ahumuriza uyu musore amubwira ko atitaye kubyo yavuze ahubwo areba ubushobozi bwe mu kibuga.

Yagize ati“humura mwana amagambo wavuze ntayo nitayeho, icyo mpa agaciro ni ubushobozi bwawe mu kibuga.”

Yannick Bizimana yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019 avuye muri AS Muhanga, akaba yamaze gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2.

Yahumurije Yannick amubwira ko amagambo yavuze ntacyo avuze we azareba ubushobozi bwe mu kibuga
Ubwo Adil yerekanaga Yannick Bizimana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • jaqwe
    Ku wa 15-05-2022

    APR igikombe nicya yo

  • jaqwe
    Ku wa 15-05-2022

    APR igikombe nicya yo

  • Nteziryayo celestin
    Ku wa 21-07-2020

    Tubakiranyeyombi basore beza

  • Mateso
    Ku wa 20-07-2020

    Nagende nyine arishe ifi inkoko nkuko yabyivugiye, ni nde utazi se ko Munyakazi ari we ntandaro y’ibibazo byose. Atwiciye Ikipe tuzahora tumwibuka nk’uwashenye Rayon Sports.

IZASOMWE CYANE

To Top