Siporo

Umutoza wa APR FC yavuze ihurizo ritamworoheye afite

Umutoza wa APR FC yavuze ihurizo ritamworoheye afite

Umutoza wa APR FC, Ben Moussa yavuze ko atorohewe n’imvune kuko ubu amaze kugira abakinnyi 5 bose babanza mu kibuga bavunitse.

Uyu mutoza waraye unganyije na Kiyovu Sports muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 1-1 mu mukino ubanza, yavuze ko n’ubwo benshi batashimishijwe n’umusaruro arimo atanga ariko na none imvune zitamubaniye.

Amaze iminsi akina nta ba myugariro be 3 basanzwe babanza mu kibuga, Buregeya Prince wavunitse, Niyomugabo Claude we yarabazwe na Niyigena Clement warwaye Malaria.

Ku mukino w’ejo akaba yaratakaje abandi bakinnyi babiri ibintu avuga ko bitoroshye kuri we.

Ati "Nugarijwe n’imvune cyane, Ruboneka [Bosco] na Ishimwe Pierre bavunitse, basanga Niyigena Clement, Buregeya Prince ndetse na Niyomugabo Claude.”

Ikindi kandi uyu mutoza yagaragaje kutishimira uburyo ingengabihe iteguwe kuko ngo abakinnyi barimo gukina imikino myinshi mu gihe gito cyane ko mu byumweru 2 bakinnyemo imikino 6, asaba FERWAFA kubihindura.

Kiyovu Sports izongera gucakirana na APR FC ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2023 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro.

Ben Moussa yavuze ko atorohewe n'imvune
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Dusabimana patrick
    Ku wa 11-05-2023

    Nimba uruko bimeze ntitwarenganya abosore bacu tubifurije gukira vuba

IZASOMWE CYANE

To Top