Siporo

Umutoza wa APR FC yifatiye ku gahanga FERWAFA

Umutoza wa APR FC yifatiye ku gahanga FERWAFA

Umutoza wa APR FC, Thierry Froger ntabwo yishimiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kuba ryarashyizeho umukino muri iki cyumweru mu gihe afitemo undi ukomeye wa Rayon Sports.

Ubusanzwe APR FC yagombaga gukina na Etoloile del’Est tariki ya 28 Werurwe 2024 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18, gusa FERWAFA yaje guhindura igishyira ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2024.

APR FC yaraye itsinze iki kirarane igitego 1-0, umufaransa utoza APR FC akaba yavuze ko atishimiye ko uyu mukino washyizwe ku wa Kabiri kandi ku wa Gatandatu ahafite umukino ukomeye wa Rayon Sports.

Yavuze ko byibuze yari kubona icyumweru cyo kuwitegura nk’uko Rayon Sports bazahura mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 na yo ifite uwo mwanya.

Ati “Twakwishimiye kugira icyumweru cyo kwitegura umukino nk’uriya nk’uko bimeze ku bo tuzakina, shampiyona nziza igomba kuba nta n’umwe ibogamiyeho, mbona rero atari ko bimeze kuri twe, kuva muri Mutarama dukina buri minsi 3, yego icyumweru gishize twararuhutse ariko ku bwanjye mbona bidahagije.”

“Ni umukino uba ugomba gutanga ibirori, umukino mwiza, amakipe agashimisha abafana rero ntabwo uba ukwiye kugira uruhande ubogamiraho. Nakwishimiye kubona icyumweru cyo kwitegura ariko nta kundi ni ukubyakira, tugomba gusubukura imyitozo twitegura neza kugira ngo tuzatange ibyuzuye neza.”

Ni umukino wa 3 uhuza Rayon Sports na APR FC uyu mutoza Thierry Froger agiye gutoza. Uwa mbere wari uwa Super Cup yawutsinzwe 3-0, undi ni umukino ubanza wa shampiyona aho banganyije ubusa ku busa.

Bagiye guhura APR FC ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 55, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 45.

Thierry Froger ntabwo yishimiye guhura na Rayon Sports atarabonye umwanya uhagije wo kuruhuka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • HABINSHUTI Protogene
    Ku wa 8-03-2024

    Abasifuzi bazabe beza gusa

  • HABINSHUTI Protogene
    Ku wa 8-03-2024

    Abasifuzi bazabe beza gusa

  • UWAYO Jean Paul
    Ku wa 6-03-2024

    Thierry froger ntakitwaze imikino myishi ubuse ko Liverpool izasohoka kuwakane igakinira mukindi gihugu bizayibiza gukina na Manchester city muri weekend?? Froger ni umuswa

To Top