Siporo

Umutoza wa Rayon Sports yakomoje ku bakinnyi azirukana n’abazongererwa amasezerano

Umutoza wa Rayon Sports yakomoje ku bakinnyi azirukana n’abazongererwa amasezerano

Haringingo Francis, umutoza mushya wa Rayon Sports avuga ko uretse abakinnyi batangajwe basezerewe ubu nta wundi mukinnyi yavuga uzasohoka muri iyi kipe cyangwa azagumana mbere yo kubona niba abakinnyi yifuza bose azababona.

Nyuma y’umusaruro utari mwiza mu mwaka wa 2021-22, Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kubaka ikipe bushya aho yahereye ku bakinnyi b’abanyamahanga isezerera abagera kuri 5.

Si abo kuko hari n’abakinnyi b’abanyarwanda yamaze kubwira ko batazakomezanya, gusa amakuru avuga ko hari n’abandi benshi iyi kipe ishobora kurekura.

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis avuga ko ataramenya abo azasigarana cyangwa azarekura kuko byose bizaterwa n’uko azabona abakinnyi arimo yifuza cyangwa atazabanona.

Ati "sinakubwira ngo tuzasigarana abakinnyi bangahe abakinnyi turimo twifuza bose tutarababona, nkeka ko nitumara kugura abakinnyi ari bwo tuzabona abakinnyi dushobora kugumana n’abo dushobora kongera amasezerano ariko kugeza ubu abakinnyi bose bagifite amasezerano baracyari abakinnyi ba Rayon Sports, sinavuga ngo tuzarekura uyu kandi tutarabona uwo tuzamusimbuza."

Ni umutoza uvuga ko ari kugira uruhare mu bakinnyi barimo kugurwa na Rayon Sports, aho mu Rwanda bibanze ku bakinnyi bakiri bato kandi bafite impano, ni mu gihe mu banyamahanga ho bazazana abakinnyi bakomeye kandi bafite ubunararibonye ku buryo bazaza gufasha abakinnyi bakiri bato iyi kipe yaguze.

Haringingo Francis avuga ko ataramenya abakinnyi azasezerera n'abo azasigarana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Gasasira ladislas
    Ku wa 11-07-2022

    Mufashe muduhe rayon sport ikomeye ariko iduha ibyishimo nkatwe abafana dukunda rayon sport itsinda

  • Gasasira ladislas
    Ku wa 11-07-2022

    Mufashe muduhe rayon sport ikomeye ariko iduha ibyishimo nkatwe abafana dukunda rayon sport itsinda

  • Shema emmy
    Ku wa 9-07-2022

    Na komeze yubake eqwipe

IZASOMWE CYANE

To Top