Siporo

Umutoza wa Simba SC yavuze ku kibazo bivugwa ko afitanye na Kagere Meddie

Umutoza wa Simba SC yavuze ku kibazo bivugwa ko afitanye na Kagere Meddie

Nyuma y’inkuru yavuzwe ku munsi w’ejo ko rutahizamu w’umunayrwanda, Meddie Kagere ukinira Simba SC yashwanye n’umutoza we, Sven Ludwig Vandenbroeck nyuma yo kutumvikana, uyu mutoza yaje kubihakana aho ahamya ko nta kibazo kiri hagati yabo.

Ni kenshi umutoza w’iyi kipe, Sven Ludwig Vandenbroeck yagiye yereka uyu rutahizamu umaze imyaka 2 yikurikiranya atsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania ko atari mu mibare ye cyane ko yagiye amwicaza bya hato na hato.

Byagiye bivugwa kandi ko Meddie Kagere yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko bwamurekura akigendera kuko atari umukinnyi wo kwicira ku ntebe y’abasimbura cyane ko ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu kandi akeneye kuyifasha.

Ku munsi w’ejo kandi byavuzwe ko aba bombi bashyamiranye nyuma yo kutumvikana neza, ibintu ubuyobozi bwa Simba SC wahise buhakana

Aganira n’urubuga rw’iyi kipe, umutoza Sven Ludwig Vandenbroeck yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na Kagere ko ari abashaka gushyushya ibintu.

Yagize ati“sinshobora gukoresha imbaraga ku bintu bidafite akamaro ntanazi aho byaturutse. Njye nta kibazo mfite, Kagere na we nta kibazo afite, icyo ni cyo navuga.”

N’ubwo avuga ibi ariko muri Tanzania amakuru avayo avuga ko uyu rutahizamu atishimye bitewe n’uko adahabwa umwanya wo gukina, ari nayo mpamvu byavuzwe ko yifuzwa na APR FC ndetse ibiganiro nk’umukinnyi ku giti cye byarangiye ahubwo Simba SC yanze kumurekura.

Umutoza Sven Vandenbroeck avuga ko nta kibazo afitanye na Kagere Meddie
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • nzabarushimana donatien
    Ku wa 3-09-2020

    mubyukuri kagere ntakiri umukinyi wo kwicara kuntebe ariko nanone agomba guhatana. kuko urwego yaragezeho niyarakiri umukinnyi who kuri level ya champion y’urwanda.

  • nzabarushimana donatien
    Ku wa 3-09-2020

    mubyukuri kagere ntakiri umukinyi wo kwicara kuntebe ariko nanone agomba guhatana. kuko urwego yaragezeho niyarakiri umukinnyi who kuri level ya champion y’urwanda.

IZASOMWE CYANE

To Top