Umuyobozi wa APR FC yabasabye gukora ibikomeye, ababwira ko bahishiwe byinshi
Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi b’iyi kipe gutsinda Rayon Sports mu mukino uzabahuza ejo ababwira ko bahishiwe byinshi.
Ejo ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023 APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ni umukino uzabera kuri Stade Huye.
Mbere y’uyu mukino, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023 yasuye iyi kipe mu mwiherero.
Yabasabye gutsinda umukeba wa bo w’ibihe byose bakerekana ko abanyarwanda bashoboye batsinda abanyamahanga nk’uko bamaze igihe babikora.
Ati "Umwanya wacu wa mbere tuwuriho kandi aho twavuye hararangiye ubu ni ukureba imbere neza, rero ni ugukomeza dutsinda kuko aho umunyarwanda ari hose atozwa gukomeza kwerekeza imbere nta gusubira inyuma, nimutsinde bariya bakinnyi bavuye imihanda yose nk’uko mu mikino yabanje mwabatsinze no ku Cyumweru mwongere mubyerekane kandi tubizeyeho iyo ntsinzi."
Yakomeje avuga ko bahishiwe byinshi. Ati "Twe nk’ubuyobozi tubari inyuma ibyo tubagomba byose byarakozwe kandi muhishiwe n’ibindi."
Imikino ishize ari 7 Rayon Sports itabasha gutsinda APR FC. APR FC yatsinzemo 7 banganya 2. Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC tariki ya 20 Mata 2019, hari muri shampiyona ya 2018-19 ari na bwo iheruka igikombe cya shampiyona.
Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 37, ni mu gihe Rayon Sports ari iya 5 na 33.
Ibitekerezo