Siporo

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports waje yambaye umwambaro wa APR FC ku kibuga yahawe inkwenene

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports waje yambaye umwambaro wa APR FC ku kibuga yahawe inkwenene

Rukundo Patrick usanzwe ari umuyobozi w’Akanama Nkemurampaka ka Rayon Sports, yahawe inkwenene n’abakunzi b’iyi kipe nyuma yo kujya ku mukino wa APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri yambaye umwambaro w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023, APR FC yari yakiriye ndetse iza no kunganya 0-0 na Pyramids FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Uretse iyi nkuru indi nkuru yaraye ivuzwe cyane ni umuyobozi w’Akanama Nkemurampaka ka Rayon Sports, Rukundo Patrick waje wambaye umwambaro wa APR FC aje kuyishyigikira mu mikino Nyafurika.

Ni ibintu bitavuzweho rumwe aho benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bavuze ko yakoze ishyano kwambara umwenda wa mukeba akajya no kuyishyigikira ku ka rubanda, ndetse ko yari kuyishyigikira bitamusabye kwambara umwenda wabo.

Mu butumwa bwa WhatsApp yasangije abarayon, Patrick yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gushyigikira APR FC iri mu mikino Nyafurika, kwambara umwambaro wayo kandi akaba ari igitekerezo cye.

Ati “Mwiriwe neza, iyo foto mwabonye ni iyanjye, uyu munsi nagiye gushyigikira ikipe ya APR FC yakinnye na Pyramids mpitamo kuyishyigikira nambaye umwenda wayo… Icyo ni igitekerezo cyanjye bwite kandi numva kitambangamiye. Niba hari uwo ifoto yababaje musabye imbabazi. Ndi umufana wa Rayon Sports kandi nta n’uwabimbuza.”

Munyakazi Sadate we wahoze ayobora Rayon Sports, yabifashe nk’inda nini aho abinyujije kuri Twitter, yavuze ko inda nini ikwiye kwimwa amayira.

Ati “Tuyime amayira! Tuyime amayira! Iduteranya n’inshuti ukaba umugaragu wayo. Nsuhuje perezida wa Nkemurampaka w’Umuryango wa wa Rayon Sports bwana Rukundo Patrick.”

Muri ubu butumwa nibwo bake mu bamukurikira bamubwiye ko nta nka yaciye amabere ariko abandi bo baha inkwenene Patrick ndetse banamusaba kwegura cyangwa akirukanwa.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ntawunguka Didace
    Ku wa 18-09-2023

    Rukundo niyegure agende agiye ubuyobozi bwe ntabwo ahubwo ni umugambanyi

IZASOMWE CYANE

To Top