Siporo

Wamenye ibyabaye? Weekend y’imboneka rimwe, benshi bakenyeye

Wamenye ibyabaye? Weekend y’imboneka rimwe, benshi bakenyeye

Impera z’icyumweru abantu bose amaso ubu bayahanze i Rubavu, iwaabo aw’ibirori hakaba ku gicumbi cya ruhago.

Ni nyuma y’uko ubu impera z’iki cyumweru amakipe abiri akunzwe mu Rwanda azaba yamanutseyo gukinirayo imikino y’umunsi wa 5 wa shampiyona.

Ni ibintu bidakunze kubaho ko Rayon Sports na APR FC zose weekend imwe zakwisanga muri uyu mujyi w’abakunda kuryoshya zagiye kuhakinira.

Bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 Rutsiro FC yakiriye Rayon Sports bikomeze ku Cyumweru, Etincelles FC yakira APR FC.

Benshi mu bakunda umupira batangiye kwitegura aho ab’inkwakuzi bazamanuka ejo ku wa Gatanu bagiye gutegura ikibuga neza.

Ni imikino abantu benshi bafite gahunda yo kuzareba, aho ubu intero ari "ndinde wo kuhabura".

Uretse kuba Rubavu ari Umujyi w’abanyabirori, hasohokerwa n’abakunda kuryoshya, na none hafatwa nko ku gicumbi cya ruhago bitewe n’abakinnyi bahavuye, benshi bayita Brazil.

Uwavuga ko Rubavu iyi weekend ari ho hantu ho gusohokera ntabwo yaba abeshye.

Gahunda y’umunsi wa 5 wa shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024

Gorilla FC vs Mukura VS
Bugesera FC vs Gasogi United

Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024

Muhazi United vs AS Kigali
Rutsiro FC vs Rayon Sports
Musanze FC vs Marines

Ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024

Kiyovu Sports vs Amagaju FC
Vision FC vs Police FC
Etincelles FC vs APR FC

APR FC izaba yasuye Rutsiro FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top